• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Abanyarwanda 7 barekuwe n’urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda

Umwanditsi
January 7, 2020

Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye ho mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mutarama 2020, rwarekuye abanyarwanda barindwi bari bafungiwe muri iki gihugu.  

Aba banyarwanda barindwi barekuwe, ni bamwe muri benshi bafashwe mu buryo butandukanye burimo no gushimutwa bakuwe ahantu hatandukanye nkuko u Rwanda rwagiye rubishinja iki Gihugu.

Abanyarwanda uko ari barindwi barekuwe nta byinshi birabavugwaho, cyane cyane ku mpamvu zashingiweho n’urukiko mu gufata icyemezo cyo kubarekura.

U Rwanda na Uganda bimaze igihe bitarebana neza mu bijyanye n’imibanire aho byatangiye Uganda ivuga ko u Rwanda rwafunze imipaka ariko rwo rukabihakana ahubwo rukavuga ndetse rukerekana ko Uganda ihohotera abaturage barwo, ibafata ndetse ikabashimuta n’ibindi.

Uganda yagiye kenshi ihakana ko nta Banyarwanda bahohoterwa muri iki Gihugu ariko nyuma aho u Rwanda rugiye rugaragaza ibihamya ndetse n’amwe mu mazina yabaga yamenyekanye, binyuze mu biganiri bigamije kongera guzahura umubano w’ibi bihugu, Uganda yagiye irekura gahoro abo yafashe bamwe bigaragara ko bahohotewe ndetse bagakorerwa iyicarubozo. Uganda yagiye ivuga ko abafatwa kenshi ari intasi z’u Rwanda.

Kurekurwa kw’aba banyarwanda bije nyuma gato y’aho Perezida Museveni yohereje intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare, kubonana na Perezida Kagame. Bibaye kandi nyuma y’uko Perezida Museveni, nyuma yo kwakira intumwa yari yatumye kuri mugenziwe, avuze ko Uganda igiye gukora ibishoboka umubano mwiza w’ibihugu byombi ukongera kuzamuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga