• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Ngoma: Umugabo ukekwaho kwiyitirira Polisi na RIB akambura abaturage amafaranga yafashwe

Umwanditsi
January 10, 2020

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma muri Sitasiyo ya Kazo mu kagari ka Gahurire yafashe umugabo utagira ibyangombwa bimuranga uvuga ko yitwa Katabarwa Emmanuel ufite imyaka 36. Avuga ko avuka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari ariko akaba aba  mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma. Uyu mugabo yafashwe amaze kwaka abaturage babiri amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 61,500 (61, 500 frws) ababwira ko azabafunguriza abantu babo bafungiye kuri sitasiyo ya Kibungo, bamwe yababwiraga ko ari umupolisi ukorera kuri iyo sitasiyo, abandi akababwira ko ari umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana avuga ko abaturage uriya mugabo yari amaze kwambura abizeza kuzabafunguriza abantu babo aribo batanze amakuru hatangira igikorwa cyo kumushakisha kugira ngo amenyekane.

Yagize ati: “Abaturage babiri batugejejeho ikibazo ko hari umuntu wababwiye ko ari umupolisi ubundi akababwira ko ari umukozi wa RIB. Bari bafite abantu babo bafungiye kuri sitasiyo ya Kibungo, yabatse amafaranga ababwira ko azabafunguriza abantu babo, umwe yamuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50(50,000frw) undi amuha ibihumbi 11,500 .”

CIP Twizeyimana avuga ko abaturage bamaze gutanga amakuru Polisi yatangiye gukurikirana ngo hamenyekane uwo muntu uvuga ko akora mu nzego z’umutekano ugenda waka abaturage amafaranga. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2020 nibwo yafatiwe mu murenge wa Kazo, basanga ni umuturage usanzwe utanagira ibyangombwa bimuranga ukomoka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari. Gusa nawe ariyemerera ko yatse abo baturage amafaranga akayarya yiyitirira inzego adakoramo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye gukangurira abaturage ko nta muntu ugomba kubashuka abizeza kubaha serivisi runaka yiyitiriye Polisi y’u Rwanda kuko serivisi itanga izitanga mu mucyo nta kiguzi.

Ati: “Umuntu ushaka serivisi za Polisi nta mafaranga asabwa, araza agasobanura serivisi ashaka yaba yujuje ibisabwa kugira ngo ayihabwe tukayimuha. Haba hari ibyo agomba kuzuza tukamusobanurira akajya kubyuzuza ariko nta kiguzi icyo aricyo cyose tumwishyuza”.

Yakomeje abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’abantu babashuka babaka amafaranga babizeza ibitangaza. Kuri ubu Katabarwa yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,   ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga