• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

DIGP Namuhoranye yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bwa UN kurangwa n’Ikinyabupfura n’ubunyamwuga

Umwanditsi
January 15, 2020

Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye, ubwo yahaga impanuro itsinda ry’abapolisi  b’u Rwanda 140 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika, yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga mu rwego rwo gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Aba bapolisi nabo bamwijeje ko bazaharanira ko hatazagaragara icyasha cyangwa kidobya yatuma u Rwanda rugaragara nabi mu mahanga (Incident Free). Ikiganiro cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mutarama 2020 kibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Iri tsinda ry’abapolisi 140 bagiye bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Valens Muhabwa.

Ubwo yaganirizaga aba Polisi, DIGP Felix Namuhoranye yabagaragarije ko kugeza ubu u Rwanda rufite isura nziza mu mahanga bitewe n’uko abapolisi barwo bitwara iyo bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ndetse n’iyo bari mu Rwanda. Yabasabye kuzakomereza aho bagenzi babo bari bagejeje bazamura ibendera ry’u Rwanda ndetse ko nibiba ngombwa bo bazashyireho akarusho kabo.

Yagize ati:  “Mugiye muhagarariye igihugu, nicyo kibatumye. Nta burenganzira mufite  bwo gutuma intambwe yatewe n’abababanjirije isubira inyuma. Igito mwakora ni ugukomereza ku byo abandi bakoze ariko mwebwe mushobora gushyiraho akarusho ku buryo n’abandi bazabasimbura bazabigenderaho. Mugomba gushyiraho uburyo butuma hatazaba icyasha cyatuma mugaragara nabi kuko n’igihugu cyaba kigaragaye nabi”.

Yakomeje ababwira ko ibi byose bazabigeraho bitewe n’uko Polisi y’u Rwanda isanganywe indangagaciro z’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga.

Ati: “Ikinyabupfura n’ubunyamwuga ni ibintu bizwi muri Polisi y’u Rwanda kandi ni ingenzi, biri mu bushobozi bwacu kandi bisanzwe bituranga. Dufite uko tuzwi n’amahanga mu bijyanye n’ikinyabupfura ndetse no gukora kinyamwuga, ntimuzabisubize inyuma”.

Ku kinyabupfura, DIGP Namuhoranye yabasabye ko umupolisi agomba kuba aho agomba kuba ari, gukora ikintu mu gihe cyacyo. Ibyo kandi bikagaragarira mu buryo avuga, uko agenda, uko yambara, uko akora n’ibindi.

Yabagaragarije ko ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda bugaragarira mu buhamya bw’amahanga aho baba baragiye kugarura amahoro, bavuga ko iyo barinzwe n’abapolisi b’u Rwanda imitima yabo iba iri mu gitereko bizeye ko barinzwe neza.

Yabibukije ko akazi bagiyemo bazagahuriramo n’imbogamizi zitandukanye ariko ntizizatume bacogora ku kinyabupfura n’ubunyamwuga.

Ati: “Muzahura n’uruhurirane rw’ibintu byinshi bibageraho bikabagora mu kazi(Stress), hari imiterere y’igihugu ubwacyo, imitwe yitwara gisirikare, imico y’abantu batandukanye baba muri kiriya gihugu. Kugira ngo mubitsinde ni ugushyira umutima ku bitekerezo byiza”.

Aba bapolisi 140 ni icyikiro cya Gatanu(5) cy’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru bo mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye. Bagiye gusimbura bagenzi babo nabo 140 bari bamaze umwaka mu butumwa nk’ubwo, bazaba bakorera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Bangui.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga