• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abanyarwanda bakora ingendo mu Bushinwa barasabwa kuba maso kubera Coronavirusi

Umwanditsi
January 25, 2020

Leta y’u Rwanda irakangurira abanyarwanda bakora ingendo zijya mu bushinwa kwirinda icyorezo cy’indwara iterwa na virus ya koronavirusi (coronavirus) yagaragaye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba mukiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 23 Mutarama 2020.

Icyorezo cy’indwara iterwa na virus yo mu bwoko bwa coronavirus ni indwara nshya yabonetse mu gihugu cy’ubushinwa mu mujyi witwa wuhan ucururizwamo ibikomoka mu Nyanja (sea foods) kuva tariki ya 31 ukuboza 2019.

Urwaye iyi ndwara bitangira asa n’urwaye giripe ikaze, ikaba kandi ishobora kuvamo n’umusonga akagaragaza ibimenyetso birimo ibicurane, inkorora, gucika intege no kugira umuriro mwinshi. Uyanduye atangira kuyigaragaza hagati y’ibyumweru bibiri n’ibyumweru bitatu.

Indwara iterwa na virusi ya coronavirus yandurira mu mwuka kuko iyo umuntu ahumeka hari udutonyanga dusohoka nubwo tutaboneshwa amaso, akaba aritwo twanduza uwegereye uyirwaye, yandurira kandi no mubimwira.

Iyi ndwara ntigira umuti cyangwa urukingo, kandi ngo uyirwaye ntiyitabweho hakiri kare  iramwica nkuko minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba yabitangaje.

Ati” Iyi ndwara nshya ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo, gusa ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima ryatangaje ko hari gukorwa ubushakashatsi. Ikindi ni uko iyo itavuwe kare ngo umuntu yitabweho aruhuke anywe amazi kuburyo ataza kugira umwuma abone n’imiti y’umuriro kuko nawo utera umwuma abone n’imiti, y’ibicurane, bivamo kuziba imitsi ijya mu bihaha bikanavamo ibibazo byo guhumeka nabi no kubura umwuka ndetse n’umusonga ibyo akaba ari nabyo bihitana utavuwe neza hakiri kare”.

Minisitiri w’ubuzima yakomeje avuga ko abanyarwanda basabwa kuba maso bakirinda iki cyorezo cya nCov nkuko basanzwe babikora birinda ibindi byorezo nka Ebola.

Ati” Ingamba ni ukwirinda kujya ahari icyorezo, ikindi uko n’ishami rishinzwe ubuzima mu gihigu cy’ubushinwa hariya habonetse icyorezo mu mujyi wa wuhan nabo babujije abantu baho gusohoka, n’abandi gukomeza kujyayo kugira ngo icyorezo kidakwira henshi. Natwe rero icyo dusaba abanyarwanda ni ukwirinda kujya ahavuzwe iyo ndwara. Indi ngamba ni ukugira isuku umuntu agahora akaraba intoki”.

Minisitiri Dr. Diane Gashumba, yongeyeho ko minisiteri y’ubuzima yagiranye inama n’ibigo byose bishinzwe gutwara abantu cyane cyane inzira z’ikirere, indege zikorera mu Rwanda kugira ngo babagire inama z’uko bigisha abashaka gutembera ko baba boroheje gutembera ahari icyorezo. Ikindi babigishije ni uko ari byiza kureba abo batwaye mu ndege niba harimo ugaragaza gukorora, kugira ibicurane cyangwa kwipfuna buri kanya, ko bagomba kugira akantu ko kwipfuka ku munwa no kumazuru kugira ngo umugenzi wagaragaweho n’iyi ndwara ataza kwanduza abandi barikumwe kandi batangiye kubikurikiza. Ikindi ni ukuganiriza abari mu ndege no kugira ibikoresho byo gukaraba no kwica udukoko dutera iyi ndwara.

Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima Dr Kasonde Mwinga yavuze ko kugeza ubu hataraboneka umuti cyangwa urukingo byo kuvura iyi ndwara.

Yagize ati”Icyo turi gukora ni ugufasha ibihugu kumenya uko bagaragaza abafite iyo virusi no kubakangurira gukomeza kwirinda kujya aho icyorezo cyagaragaye ndetse no kugira isuku ariko ntiharaboneka umuti cyangwa urukingo”.

Icyorezo cy’indwara iterwa na virusi ya coronavirus (2019nCov) ngo ntikiragaragara muri Afurika. Gusa abantu barasabwa guhora birinda kujya aho cyamaze kugaragara by’umwihariko mu isoko riri mu mujyi wa Wuhan ahacururizwa ibikomoka mu Nyanja mu gihugu cy’ubushinwa.

Kugeza ubu, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rimaze kugaragaza ko imibare y’abamaze kwandura bagera kuri 296, kandi ko bakomeje kwiyongera abagera kuri bane nabo bakaba bamaze guhitanwa n’iyi ndwara.

NYIRANGABO Anathalie

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga