• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza ryahisemo uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu

Umwanditsi
January 26, 2020

Kongere y’ishyaka CNDD-FDD yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2020 yamaze kwemeza ko Jenelari Majoro Ndayishimiye Evariste ariwe uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Kuba ishyaka CNDD-FDD rigennye uyu Gen. Maj Ndayishimiye kuba ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe, ntabwo byatunguranye kuri benshi kuko kuva yareka igisirikare akagirwa umunyamabanga mukuru waryo mu mwaka wa 2016, byagiye bihwihwiswa kenshi ko ariwe urimo gutegurirwa kuzahagaraira iri shyaka mu matora nyuma y’aho Perezida Petero Nkurunziza atangarije ko nta manda yindi aziyamamariza nyuma y’igitutu cy’Abarundi.

Ndayishimiye Evariste, kubazi amateka ye bavuga ko ari umuntu wa hafi cyane wa perezida Nkurunziza kuva cyera ndetse no mu gihe bari bakiri mu ishyamba barwanira ubutegetsi. Kugeza uyu munsi izina rye rirakomeye kandi ni umwe mubizerwa ndetse watumwaga ahakomeye.

Gutorerwa kuzahagararira ishyaka CNDD-FDD mu matora, bihise bikuraho ibyo benshi bibwiraga ko Perezida Petero Nkurunziza ashobora kwanga kurekura ubutegetsi akiyongeza indi Manda.

Jenelari Ndayishimiye Evariste, yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD ari naryo riri ku butegetsi kuva mu kwezi kwa Munani 2016.

Ndayishimiye Evariste, yavutse mu mwaka wa 1968 mu Ntara ya Gitega, aho uyu munsi iyi Ntara yagizwe umurwa mukuru w’u Burundi mu bya Politiki guhera mu mwaka wa 2018. Ni umwe kandi mu bacitse ku icumu ry’ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu muri kaminuza y’u Burundi mu kwezi kwa Gatandatu 1995.

photo/internet

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga