• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umutekano u Rwanda rufite niwo soko y’iterambere n’amajyambere”, IGP Dan Munyuza

Umwanditsi
January 29, 2020

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabwiye abapolisi bo mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Bugesera ko umutekano u Rwanda rufite ariwo ntandaro  y’amajyambere rumaze kugeraho.

Ibi yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020 ubwo uyu muyobozi mukuru wa Polisi yatangiraga uruzinduko rw’akazi asura imitwe yose ya Polisi ikorera mu gihugu, akaba yahereye mu ntara y’Iburasirazuba. Muri uru ruzinduko, IGP Dan Munyuza arahura n’imitwe itandukanye ya Polisi y’u Rwanda ikorera muri iyi ntara, ni uruzinduko rwatangiriye mu karere ka Bugesera aho yaganiriye n’abapolisi bagera kuri 200.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ubwo yaganiraga n’abapolisi yabashimiye uko bitwaye umwaka ushize wa 2019, aho Polisi y’u Rwanda muri rusange yaranzwe no gukorana umurava, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byanatumye igihugu gikomeza kugira umutekano usesuye.

IGP Dan Munyuza yagaragaje ko umutekano u Rwanda rufite ariwo soko y’iterambere n’amajyambere birimo kugerwaho. Yabwiye abapolisi ko, nk’abantu bashinzwe kugira uruhare muri uwo mutekano, bagomba guhora barangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga no kwitanga kuko aribyo bizabafasha gukomeza kurinda abaturarwanda n’ibyabo ndetse bagakomeza kubumbatira uwo mutekano.

Ati: “Abanyamahanga usanga bifuza kuza gutembera mu Rwanda, inama zitandukanye zibera hano mu Rwanda, byose ntibiva ku busa, ni ukubera umutekano dufite. Uwo mutekano muba mwawugizemo uruhare, ubwitange no kugira indangagaciro z’ikinyabupfura n’ubunyamwuga, kubaha abaturage ndetse n’abayobozi babakuriye, ibi kandi murabisanganywe icyo musabwa ni ukubikomeza”.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abapolisi kujya bagira intego n’icyerekezo buri uko umwaka utashye ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati: “Nk ‘uko igihugu kigira imihigo n’icyerekezo kiba gishaka kugeraho, namwe mugomba kugira imihigo n’icyerekezo cy’ibyo mushaka kugeraho, mwiteza imbere ndetse muteza imbere imiryango yanyu, igihugu nacyo kizaba giteye imbere”.

Yakomeje akangurira abapolisi kwirinda kujya mu bikorwa bibatesha agaciro, bakibuka ko baba bambaye ibendera ry’igihugu, abasaba kuba urugero rwiza mu baturage.

IGP Munyuza yakomoje no kuri bamwe mu bagizi ba nabi bagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda umwaka ushize wa 2019 ariko bagasanga igihugu kirinzwe neza.

Twabibutsa ko uru ruzinduko umuyobozi mukuru wa Polisi yarutangiriye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Bugesera, rukazakomereza no mu zindi ntara, akaba ari uruzinduko ruba buri ntangiriro z’umwaka. Ni uruzinduko afatanya n’abayobozi bakuru bungirije muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abandi bapolisi bakuru.

Ni uruzinduko rugamije guhura n’abapolisi mu mitwe itandukanye bakoreramo hirya no hino mu gihugu bakaganira ku ngingo zitandukanye, byose biri mu murongo wo gukomeza kunoza akazi, ikinyabupfura no gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga buhora buranga Polisi y’u Rwanda.

Inkuru dukesha Polisi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga