• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Gasabo/Ndera: Abaturuka mu Kagari ka Rudashya barimo guhabwa akato bazizwa amarozi

Umwanditsi
February 3, 2020

Bamwe mu baturage batuye ku kagari ka Rudashya, Umurenge wa ndera ho mu Karere ka Gasabo bavuga ko bashyirwa mu kato aho bageze, bazizwa amarozi bivugwa ko amaze guhitana abantu bagera mu icumi mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa bishize.

Aba baturage, ibi babitangarije umunyamakuru wa intyoza.com kuri iki cyumweru tariki 02 Mutarama 2020 ubwo yabasuraga, agahura na bamwe mu bari bavuye gushyingura babiri mu bivugwa ko bazize aya marozi. Abaturage babivuga kwinshi ariko bagahuriza ku bimenyetso by’abafatwa.

Bahati Nshimiyimana, avuga ko ari umwe mubagezweho n’iki kibazo cyahitanye uwo basangiye witwa Muvunyi n’abandi, ariko we akagira amahirwe ubwo bamubwiraga ko uwo basangiye apfuye akihutira gushaka uko yirogoza, aho ubu akiryamye iwe mu Mudugudu wa Kakinyaga, Akagari ka Rudashya. Avuga ko mu gufatwa ya yacitse intege, akaribwa mu nda n’umutwe hagakurikiraho kutabona.

Umukobwa ukora mu buhinzi bwa Makadamiya yabwiye intyoza.com ati” Kumva ngo ukomoka mu Rudashya, bakwamaganira kure. Kuba wagira uwo ukorera ku mazi ni ikibazo, mu kazi nta muntu wemerewe kuba yasangira n’undi, ntawemerewe kuba yagera aho undi yambarira, bitewe n’ibirimo kubera hano mu Rudashya”.

Umwe muri aba baturage wari uvuye gushyingura yahuye n’umunyamakuru baraganira, amubwira ko nk’abaturage batuye mu Kagari ka Rudashya bafite ikibazo kuko bari kugera ahantu bakabaha akato, nta wemera gupfa gusangira nabo, ku ivomo ntawe ubakoraho, mu kabari abajyagamo bagabanutse, ugize uwo ahura nawe akamubwira ko ari uwa Rudashya aramwishisha.

Ati “ Kuva batangira kuvuga ngo ino aha bararoga, urajya kuvoma umuntu ntaze ngo agufungurire, ukifungurira amazi ukivomera ukamenya n’uko uyacyuye, ikitwa ikigori cyangwa ibyo mu kabari ntabwo uri kubikoraho, barimo baratwamagana”.

Undi ati“ Nta muntu ukibwira undi ati vayo nkugurire, niyo unabimubwiye ari n’inshuti yawe  arikanga ati reka reka ntabwo ngiye gupfa. Urajya kumva, ukumva ngo hariya hapfuye umuntu, mbese birakomeye nta wamenya ngo abapfa baricwa nande”.

Umucuruzi mu kabari kitwa TONTO’S SPORT PUB gaherereye haruguru y’isoko rya Mulindi, ukase mu kaboko k’imoso uzamuka ahajya gutegana n’akabari kitwa Welcome BAR( umukobwa wagakoragamo twasanze bavuye kumushyingura), yabwiye umunyamakuru ko abantu mu kabari bagabanutse cyane. Avuga ko nk’iwe bakubitaga bakuzura cyane ko twasanze hari imipira yo mu bwongereza, ariko hari abantu batatu gusa. Avuga ko byose ari ingaruka z’amarozi ahavugwa.

Kayihura Felix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera yabwiye intyoza.com ko aya makuru y’uko hari abaturage bashyirwa mu kato ntayo azi, ko ahubwo aribo bakishyiramo. Ati“ Abaturage bagomba gusabana, nta wabashyize mu kato, nibo bakishyiramo kuko urababwira uti niba ari ukubahumanya ni mutwereke umuntu ubikora, bakamubura”.

Gitifu Kayihura, ashimangira ko nta marozi ahari ngo kuko ntayo babonye. Gusa ntabwo abasha gusobanura inkomoko y’urupfu rw’abantu batandatu (yemera) nubwo abaturage bo bavuga abagera mu icumi. Avuga ko icyo babwiye abaturage ari ukureka inzoga yitwa K’BAMBA (tuzagarukaho neza mu nkuru itaha kuko yashyizwe mu majwi na benshi). Avuga kandi ko basabye abaturage kwirinda ubusinzi naho iby’amarozi ngo ntawe bazi warozwe, nta n’umurozi babonye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga