• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi/Runda: Bashwishurije ubuyobozi ko batazabona igisambo ngo bakirebere izuba

Umwanditsi
February 6, 2020

Umujura uguteye, si umugenzi ugusanze cyangwa muhure ngo murahoberana, aba agenzwa no kwiba, kwica no ku kugirira nabi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntabwo rero tuzaterwa ngo tubure kwitabara. Aya ni amagambo bamwe mu baturage b’Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho muri Kamonyi babwiye inzego z’ubuyobozi zirimo n’iz’umutekano mu nama baherutse kugirana, aho bazikuriye inzira ku murima bavuga ko nta mpuhwe kugisambo kuko nacyo ntazo kizana.

Ruyenzi, imaze iminsi igaragaramo urugomo rushingiye ahanini ku bujura bwo mu ngo, ubushikuza abantu ibyabo, aho abajura basiga bamwe ari inkomere. Hari kandi ubusinzi, gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo n’inzoga z’inkorano, urumogi n’ibindi usanga bibangamiye umutekano.

Ubwo bari bicaye biga ku ngamba zafatwa mu kwirindira umutekano mu Banyaruyenzi, abaturage basabwe gukaza amarondo, nti bibwire ko amarondo asanzwe yasimbuwe n’irondo ry’umwuga. Mubyo basabwe n’izi nzego, harimo kureka kwihanira mu gihe bafashe abajura n’abandi bagizi ba nabi. Babwiwe ko ingaruka zo kwihanira hari ubwo zikomerera umuturage wagombaga kurenganurwa n’amategeko.

Abaturage binubiye uburyo bajya bafata abajura, bakabafatana ibyo bibye ndetse hakaba nubwo usanga umujura yakomerekeje uwo yagiriraga nabi, ariko bagezwa mu buyobozi bikaba nko kujya aho bishyikira kuko bamwe bahita barekurwa bakagarukana ubukana bwo kugira nabi kurusha.

Aha niho bamwe mu baturage bahereye bavuga ko iyo umujura aguteye atari umushyitsi cyangwa umugenzi muhuye ngo murahoberana, ko ikimugenza ari uku kugirira nabi, ko bityo kumwivuna nta kibazo babibonamo kuko baba birwanaho.

Umwe muribo yagize ati“ Umuntu aje yitwaje umupanga, icyuma ngo akwambure cyangwa akugirire nabi, ubonye uko witabara ngo uramureka kandi atazanywe n’ineza?, ko atari umugenzi cyangwa umushyitsi muhoberana urumva impuhwe atakugiriye ari wowe uri buzimugirire kandi utewe usabwa kwirwanaho!”?.

Undi yagize ati“ umuntu azaza anyambure utwanjye, amfate angundire arimo anyambura hanyuma ngo si nzitabare? Bajye badufata tubihorere tubabashyikirize mwongere mubarekure”?. Hari abantu bagiye bafatwa n’ibyo bafatanwe bikaba Bihari ariko abo bantu bagiye batugarukira, usanga rimwe na rimwe abantu banibaza bati ariko ubundi ko tubashyikiriza RIB bikarangira barekuwe”?.

Undi wamwunganiye ati“ Ibibazo tumaze iminsi duhura nabyo bimeze bityo, urasanga umuturage yakomerekejwe!, umujura araza agamije no kugukomeretsa, ahubwo ni mutubwire iyo bibageze imbere bigenda gute?”.

Zabaye impaka zidashira bigera aho bamwe mu bayobozi bemeye ko mu gihe umuturage asumbirijwe kwitabara nta kibazo, ko n’amategeko hari uko abiteganya, ariko bibutswa ko iperereza ni rigaragaza ko yihaniye amategeko azamugonga. Gusa na none basabwe ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kwibungabungira umutekano, basabwa kujya batangira amakuru ku gihe.

Akagari ka Ruyenzi ni kamwe mu bice bituwe cyane n’abifite mu Murenge wa Runda kandi ka kabamo isantere y’ubucuruzi. Nubwo ari agace k’umujyi, kanagira ibice bisa nk’ibimeze nk’icyaro nabyo bituwe ahanini n’abimukira baturutse impande zitandukanye z’Igihugu by’umwihariko za Kigali. Ni agace benshi bavuga ko abajura bagatera baturuka za Kigali cyane cyane Kimisagara n’ahandi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga