• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Amajyaruguru: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka

Umwanditsi
February 9, 2020

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gashyantare 2020 mu cyumba cy’inama cya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima giherereye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze habereye inama iyobowe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru  Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Révérien Rugwizangoga.

Intego y’iyi nama ikaba yari ugukangurira urubyiruko rw’abakorerabushake kurushaho kuba umusemburo w’impinduka mu gukumira ibyaha baharanira guteza igihugu imbere.

Inama yitabiriwe n’uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu ntara y’Amajyaruguru Ndayisaba Pierre, abayobozi batandukanye ku rwego rw’Intara, abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake kuva ku rwego rw’Intara kugeza ku rwego rw’Akarere n’Imirenge.

Afungura inama ku mugaragaro, Guverineri Gatabazi yagarutse ku kuba umusemburo w’impinduka, intangarugero, kwigomwa, kwitanga kubw’inyungu z’ejo hazaza h’igihugu cyacu.

Yagize ati: “Ubukorerabushake ni imyumvire, ntabwo ari ibikorwa umuntu akora ategereje inyungu runaka, tugerageze tube intangarugero mu byiza”.

Guverineri yashimiye uru rubyiruko rw’abakorerabushake ibikorwa rukora hirya no hino mu midugudu batuyemo bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage nko kubakira abaturage uturima tw’igikoni, kubaka inzu no gusana izasenyutse ku batishoboye, abasaba gukomeza kubikangurira n’urundi rubyiruko.

Yakomeje avuga ko bagomba kurangwa n’ imikorere myiza irwanya ruswa n’akarengane, magendu n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha muri rusange baganisha igihugu aho twifuza.

Yagize ati: “Ibyo mukora byose mujye mubabazwa no kuba mwabona umuturage arenganwa bityo muharanire ko arenganurwa”.

ACP Rugwizangoga yabwiye uru rubyiruko rw’abakorerabushake ko mubyo bakora byose bajya babikora kinyamwuga kandi barangwa n’ubunyangamugayo.

Yagize ati: “Mukora byinshi byiza bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mukaba abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bitaraba. Ibyo mukora byose rero kugira ngo murusheho kuba umusemburo w’impinduka, ni uko mu bikora neza kinyamwuga abandi bakabafataho urugero rwiza”.

Yabasabye kurwanya ibyaha bikunze kugaragara mu ntara y’Amajyaruguru nk’ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Yasoje ashishikariza buri wese ko umutekano ari umusingi w’iterambere n’imibereho myiza ariko bihereye ku muntu ku giti cye (Personal Transformation) noneho bikamuha imbaraga zo kubibwira n’abandi.

Ati: “Umutekano uhera ku muntu ukabona kugera ku bandi. Ni nayo mpamvu Polisi ihora ikangurira  buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, ntacyo twageraho rero tudafite umutekano, turasabwa kuwuharanira no kuwubungabunga kugira ngo iterambere rirusheho kwiyongera”.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego tw’intara y’Amajyaruguru, Ndayisaba Pierre yavuze ko basanzwe bafatanya na Polisi ndetse n’inzego z’ibanze mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukumira ibyaha, by’umwihariko ubu bagiye kurushaho kuba umusemburo w’impinduramatwara bashyira mu bikorwa inama bagiriwe baharanira guteza imbere igihugu bakirinda ibyaha n’icyagiteza umutekano mucye.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga