• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

PTS-Gishari: 39 barimo abapolisi 29 basoje amahugurwa ku kurengera ibidukikije

Umwanditsi
February 9, 2020

Abapolisi b’u Rwanda 29 bari kumwe n’abandi bakozi 10 bashinzwe kurinda za pariki z’igihugu basoje amahugurwa ajyanye no kubungabunga ibidukikije; ni amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitatu, yaberaga mu ishuri rya Polisi riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari (PTS-Gishari).  Aya mahugurwa ari muri gahunda y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi yo mu gihugu cy’Ubutaliyani (Carabinieri). Ayasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gashyantare 2020 ni icyiciro cya kabiri.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yavuze ko kurinda no kurengera ibidukikije ari imwe mu nshingano za Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati: “Aya mahugurwa agamije gukomeza kubaka ubushobozi mu bijyanye no kurwanya ba rushimusi bakunze kujya kwica inyamanswa muri za Pariki no mu bindi byanya bikomye. Aba barushimusi kandi usanga bakoresha amayeri ajya kumera nk’aya gisirikare. Aya mahugurwa ni ingenzi kuri Polisi y’u Rwanda, kuko muri ibi bihe twibasiwe n’ibiza bituruka ku bikorwa bya muntu”.

Muri iki gihe cy’ibyumeru bitatu abitabiriye amahugurwa bahuguwe ku bintu bitandukanye birimo kurwanya ba rushimusi, ubugenzacyaha ku bidukikije, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gukusanya ibimenyetso ndetse no kugera ahabereye icyaha.

Si ibyo gusa kuko banahuguwe ku bijyanye n’ibibazo bikunze kuba hagati y’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ikiremwa muntu, amategeko ajyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, ubutabazi bw’ibanze, gukoresha amakarita(Carthography), gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya ibyerekezo by’ahantu n’ibindi bitandukanye.

CP Nshimiyimana yibukije abahuguwe ko bagomba kuzakoresha neza ubumenyi bahawe, abasaba guhora biteguye gukora kinyamwuga no guterwa ishema n’akazi bakora. Yanashimiye Polisi y’ubutaliyani ku bufatanye bakomeje kugaragaza by’umwihariko mu gutanga amahugurwa.

Si ubwa mbere muri PTS-Gushari habera amahugurwa nk’aya kuko mu Ukwakira 2017 abakozi bashinzwe kurinda za Pariki barenga 250 basoje amahugurwa asa nk’ayasojwe kuri uyu wa 07 Gashyantare 2020.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga