• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
31/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Kamonyi: Ntabwo tuzinjira mu gihe cyo kwibuka tugifite imanza za gacaca-Meya Kayitesi

Umwanditsi
February 10, 2020

Mu gihe Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibura amezi atagera kuri abiri, Alice Kayitesi, Chairperson w’Umuryango RPF Inkotanyi, akaba n’umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, mu nama y’inteko y’umuryango RPF ku rwego rw’Imirenge n’Akarere yo kuri uyu wa 09 Gashyantare 2020, yasabye abanyamuryango kugira uruhare mu irangizwa ry’izi manza ku buryo igihe cyo kwibuka kigera nta rubanza rusigaye mu karere.

Meya Kayitesi, asaba ko buri munyamuryango wa RPF Inkotanyi aho ari yaharanira kugira uruhare mu irangizwa vuba ry’izi manza za Gacaca, ariko hakitabwa ku ihame ryo kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati“ Icyo tubasaba ni uko abanyamuryango bagira uruhare mu kurangiza izo manza, ariko banagaruka ku ihame ryo kunga ubumwe bw’Abanyarwanda. Kugira ngo bigerweho ni uko habaho Abanyarwanda b’inyangamugayo, b’imfura badufasha kwigisha abakinangiye umutima gusaba imbabazi”.

Meya Kayitesi, akomeza avuga ko ikibazo kitari mu batanga imbabazi ngo kuko bo bariteguye ndetse bategereje abo baziha. Ati “ Abazitanga bo kugeza uyu munsi nta kibazo na kimwe twari twagira cy’uwasabwe imbabazi ngo yange kuzitanga, ahubwo usanga bicaye bategereje ko.., abangirijwe ibyabo mu gihe cya Jenoside usanga bo bifuza bati uwaduha n’uza akadusaba imbabazi”.

Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi barimo kumanuka kunganira imirenge, aho ahamya ko kuva mu kwezi k’Ukwakira 2019 basabwa gushyira imbaraga mu irangizwa ry’izi manza babona ko byatanze umusaruro ufatika ku buryo bafite icyizere ko mbere yo kwinjira mu gihe cyo kwibuka nta rubanza bazaba bagifite mu Karere.

Nkuko Meya Kayitesi abivuga, kuva mukwezi k’Ukwakira 2019 basabwa gushyira imbaraga mu irangizwa ry’Imanza, bari bafite 137 zari zitararangizwa, uyu munsi bakaba basigaje imanza 35, aho bahamya ko bagomba kuba bazirangije mbere yo kwinjira muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga