• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Rubavu: Polisi yagaruje ibikoresho birimo n’amafaranga by’abanyamahanga 

Umwanditsi
February 12, 2020

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020 ku manywa i saa saba nibwo ba mukerarugendo bari mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi  berekeza ku mupaka uzwi nka Petite Barière bibwe amafaranga n’ibikoresho bitandukanye bari bafite mu modoka yabo. Ubujura bwakorewe umudage witwa Gabriele Czmok – Hahk arikumwe na bagenzi be babiri n’abanya-Uganda babiri.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo banyamahanga bari mu bikorwa byabo by’ubukerarugendo, bageze mu mujyi wa Rubavu bashaka gufotora bahagarika imodoka barimo barasohoka basigamo bimwe mu bikoresho bifashisha mu gufata amashusho no kuyatunganya, hamwe n’imfunguzo z’imodoka ndetse n’amafaranga atandukanye yiganjemo amadovise.

Bakimara kwibwa bahise batanga amakuru kuri Polisi, itangira gushakisha ababitwaye mu masaha make hahise hafatwa abantu bane ndetse n’ibyo bari batwaye barabifatanwa.

CIP Karekezi yagize ati: “Bikimara kumenyekana twafatanyije n’abaturage baduhaga amakuru dutangira ibikorwa byo gushaka abo bajura, abagera kuri bane bahise bafatwa ndetse banafatanwa ibyo bari batwaye byose”.

CIP Karekezi yashimiye abaturage bo mu murenge wa Gisenyi ubufatanye bagaragaje kugira ngo bariya bantu bafatwe, abakangurira gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati: “Abaturage bo mu tugari tune(4) two mu murenge wa Gisenyi bagaragaje ubufatanye mu gikorwa cyo gushaka bariya bajura, bahaye amakuru abapolisi bituma bafatwa vuba kandi bagifite ibyo bari batwaye”.

Abanyamahanga bakimara kumenya ko ibikoresho byabo byabonetse bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yihutiye kubatabara ndetse ibikoresho byabo igashobora kubigarura byose uko byakabaye.

Abafashwe uko ari bane bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga igihano ku cyaha cyo kwiba mu ngingo yaryo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga