Nyamagabe: Umucuruzi yafatiwe mu nzira ashyiriye mugenzi we ibiyobyabwenge

Twahirwa Pascal w’imyaka 32 niwe wafatiwe mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Musange acuruza ikinyobwa cya Kanyanga kitemewe mu Rwanda, kiri mu kiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Sylivestre Twajamahoro yavuze ko Twahirwa yafashwe mu gitondo kuri uyu Gatatu tariki ya 12 Gashyantare afatanwa Litiro 30.

Yagize ati: “Amakuru twahabwaga n’abaturage ni uko Twahirwa yari asanzwe akurikiranyweho gukora no gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga, yafashwe akijyaniye undi mucuruzi wo mu murenge wa Mwogo mu karere ka Nyanza”.

CIP Twajamahoro avuga ko Twahirwa yafatiwe mu cyuho afite amajerikani arimo iyo kanyanga ayishyiriye uwo mucuruzi mugenzi we.

Ikinyobwa cya Kanyanga ntabwo cyemewe mu Rwanda ndetse gishyirwa mu kiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje n’uburyo gikorwamo budakurikije amategeko.

Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5 bagaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ati: “Ubu bufatanye buragaragaza ubushake bw’abaturage mu kurwanya abanyabyaha hagamijwe gushimangira umutekano mu muryango nyarwanda”.

Yakomeje akangurira abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe y’abantu bakora bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe ndetse n’abandi banyabyaha.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakora ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane ababikwirakwiza bakanabicuruza.  Abaturage bagaragarizwa ingaruka mbi zabyo ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano w’igihugu bagakangurirwa kubyirinda ndetse no gutanga amakuru, ababifatiwemo bagashyikirizwa ubutabera.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →