• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Musanze: Abantu bane bafatanywe Litiro hafi ibihumbi 13 by’inzoga z’inkorano zitemewe

Umwanditsi
February 15, 2020

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage bo mu karere ka Musanze kureka kunywa, gucuruza no gukora inzoga zitemewe. Ubukangurambaga bwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2020 nyuma y’aho muri aka karere mu murenge wa Nkotsi hafatiwe litiro 12, 950 z’inzoga zitemewe, zafatanwe abantu Bane(4) aribo Nsanzimana Protais, Bizimana Protais, Niyimenya François na Mukamukama Estheria bose bakaba bengaga bakanacuruza izi nzoga.

Chief Inspector of Police (CIP) Eugène Niyonzima, umuvugizi wa Polisi w’umusigire mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko uyu mukwabu wakozwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano biturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Yagize ati: “Inzego z’ibanze zaduhaye amakuru ko buri umwe muri bariya baturage yenga inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zikagira uruhare runini mu guteza umutekano muke mu baturage nibwo twahise dutegura igikorwa cyo gufata bariya bantu uko ari bane turanazibasangana”.

Nyuma yo gufata bariya baturage, inzoga bakoraga zamenewe mu ruhame abaturage bagaragarizwa ingaruka zazo ku buzima no ku mutekano, bakangurirwa kuzirinda no gutangira amakuru ku gihe y’aho bazibonye hose.

CIP Niyonzima yagize ati: “Izi nzoga abazinyoye nibo usanga bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera ryo mu miryango, gufata ku ngufu abana b’abakobwa n’ibindi. Zishobora gutera uburwayi uwazinyoye kuko ibyo bazikoramo n’ibyo bazibikamo biba bigizwe n’umwanda mwinshi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, Nsengimana Aimable yasabye abaturage bari bateraniye ahamenewe izo nzoga kudahishira uwo ariwe wese ukora cyangwa uzicuruza kuko ingaruka zigera ku muryango nyarwanda wose.

Ati: “Niyo utaba uzinywa ariko ingaruka iyo zije zigera kuri bose, bashobora ku gufatira umugore ku ngufu, ku gusambanyiriza umwana, ku gukubita. Turasaba abaturage gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo izi nzoga zikumirwe zidakomeza gukwirakwizwa mu baturage”.

Yabibukije ko izi nzoga zihombya abazikora kuko iyo bazifatanwe zimenwa bagahomba amafaranga bazishoyemo ndetse bakanacibwa amande bikabateza ubukene mu miryango yabo.

Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5 bagaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga