• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Ntucikwe n’Amatike y’igitaramo” Ikirenga mu bahanzi”, aho Cecile Kayirebwa azashimirwa

Umwanditsi
February 19, 2020

Igitaramo cyiswe “Ikirenga mu Bahanzi” kizaba kuwa 08 Werurwe 2020 muri Camp Kigali. Abategura iki gitaramo bamaze gutangaza ibiciro by’aya Matike kandi byashyizwe ku biciro aho buri wese abasha kwisanga. Amatike arashyirwa ku isoko kuri uyu wa 20 Gashyantare 2020. Ni igitaramo kigamije gushimira umuhanzi wabaye ikirenga mu kwamamaza umuco Nyarwanda.

Igitaramo “Ikirenga mu Bahanzi” gishingiye ku guteza imbere umuco biciye mu bahanzi, aho hazashimirwa umuhanzi wamamaje umuco nyarwanda mu gihugu no mu  mahanga, kizajya kiba buri mwaka kandi gihuze abahanzi binjyana gakondo barimo abanyabigwi mu bihe byashize n’abo muri ibi bihe. Igitaramo cy’uyu mwaka kizaba ku nshuro ya mbere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali tariki ya 8 Werurwe 2020.

Ibi nibyo biciro by’aya matike. Hari benshi bari barabuze uko babona imbonankubone aba bahanzi, ntuzacikwe, kandi urarike n’abandi.

Muri iki gitaramo, umuhanzi Cécile Kayirebwa niwe watoranyijwe kubanziriza abandi bahanzi bakiriho ngo ashimirwe uruhare rwe. Ibi birori byashyizwe ku munsi w’abagore kugira ngo uyu munsi koko uzabe uwabo banishimira mugenzi wabo wabaye “Indongozi y’Umuco”.

Mu kiganiro Mecky Kayiranga, umuhuzabikorwa akaba n’umuvugizi w’iki gikorwa yahaye intyoza.com, avuga ko iki gitaramo kigamije guha ikuzo no gushimira abahanzi bagize cyangwa bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda no kuwamamaza mu gihugu no mu mahanga.

Yagize ati: Uyu ni umwanya wo gushimira aba bahanzi. Iyo bataboneka, abenshi ntituba tuzi ibyaranze intwari zacu, ntabwo tuba tuzi ibijyanye n’ubusizi twagiye turagwa n’abasokuruza, aba ni bo babitwigisha mu bihangano. Mureke tubashimire bakiriho, bakoze umurimo ukomeye. Ndakubwiza ukuri ko abahanzi batabayeho byagorana kumenya no kumenyekanisha umuco wacu.

Kayiranga, avuga ko amatike muri iki gitaramo bagerageje kuyashyira ku giciro cyoroheye buri wese kugira ngo hatagira uzagira icyo yitwaza. Avuga kandi ko kwitabira iki gitaramo ari inkunga no guha agaciro aba bahanzi bafatiye runini umuco w’Igihugu, ko kubashyigikira ari umusanzu ukomeye mu gusigasira umuco twarazwe n’abakurambere.

Kuba Cecile Kayirebwa ariwe ugiye kubimburira abandi gushimirwa, Mecky Kayiranga, avuga ko yatoranyijwe hashigiwe ku bigwi bye birimo kuba yaratangiye ubuhanzi bwe mu 1965, akaba kandi umwe mu bakobwa b’Abanyarwanda bagiye ku rubyiniro mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye baririmba Ikinyarwanda, mu njyana za kinyarwanda, yaririmbye mu bihugu byinshi cyane birimo: Uganda, Burundi, Ububiligi, France, Suisse, America, Ubuhorande, Ubudage, Kenya, Ubwongereza n’ahandi.

Ntabwo ukwiye kuba mu mubare w’abazacikanwa n’iki gitaramo kuko waba uhombye byinshi. Ushobora guhamagara izo nomero ubona ugasaba ubusobanuro bwimbitse.

Kubura muri iki gitaramo, bingana no guhomba. Ngwino ugire uruhare mu gushyigikira aba bahanzi, by’umwihariko umunyabigwi wa mbere Cecile Kayirebwa uzaba afashe iri shimwe ku nshuro ya mbere iki gikorwa gitangijwe. Birakwiye ko tubabona kandi tukabashimira bakiriho nkuko abashinzwe gutegura iki gikorwa babitangaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga