Kigali: Aho Gaze iherutse guturikira, polisi yagiye kuhatangira amahugurwa

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade) kuri uyu wa 17 Gashyantare 2020 yahuguye abacuruzi bakorera mu mujyi rwa gati mu murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge ahazwi nka downtown.

Ni amahugurwa agamije guha ubumenyi abaturage mu gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro ziterwa ahanini na gazi zifashishwa mu guteka. Mu mpera za Mutarama 2020 muri kariya gace k’ubucuruzi habaye inkongi yaturutse kuri gazi, hakomerekeramo abantu umunani(8).

Polisi isanzwe igira ubukangurambaga mu baturage hirya no hino mu gihugu mu kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro, iyi nkongi iherutse kubera mu mujyi rwagati (downtown) yatumye Polisi yongera gutegura amahugurwa agamije kwigisha abaturage ku gukumira no guhangana n’inkongi zishobora guterwa na gazi.

Senior Superintendent of Police (SSP), Paulin Kalisa ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu ishami rishinzwe kurwanya inkongi ubwo yahuguraga abacuruzi n’abandi baturage bari muri kariya gace dore ko hari n’ikigo abagenzi bategeramo imodoka.

Bose uko barengaga 250, basobanuriwe ko inkongi nyinshi ziterwa na gazi, zituruka ku kudafata ingamba zo kuzirinda bitewe no kutagira ubumenyi ku bijyanye no gukoresha gazi itekeshwa cyangwa uburangare.

Yagize ati: “Icyo umuntu akwiye kumenya ni uburyo bw’ibanze bwo kwirinda inkongi yaturuka kuri gazi yifashishwa mu guteka. Niba ugiye gucana gazi yawe ugomba kubanza kureba niba nta mwotsi uzamuka mu mpande, fungura idirishya igihe ucanye, ni byiza kugura akuma gasuzuma kakanerekana igipimo cya gazi gikenewe’’.

SSP Kalisa yakomeje akangurira abaturage kujya bagira imashini zoroheje zizimya umuriro bashobora kwifashisha impanuka ikimara kuba, ariko bakajya bihutira gutanga amakuru kugira ngo Polisi itabare izimye hataragira ibyangirika.

Mukandahiro Hydyat, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kuba yarabateguriye aya mahugurwa, akangurira abacuruzi gukurikira neza kandi bakazakurikiza impuguro bahabwa n’abapolisi bashinzwe kuzimya inkongi.

Ati:’’Tariki ya 31 Mutarama 2020 hano twagize inkongi y’umuriro yahiriyemo abantu Umunani(8) ku bw’amahirwe ntawapfuye, turashimira Polisi yabashije gutabara vuba. Tugomba rero gufata ingamba kugirango tubungabunge inyubako dukoreramo ndetse n’aho dutuye tuharinda inkongi iyo ariyo yose”.

Umwe mu batewe ubushye n’inkongi y’umuriro yatewe na gazi iherutse guturika mu mujyi rwa gati, ariwe Mukundirukuri Jeannette yavuze ko amahugurwa ya Polisi ayungukiyemo byinshi atari azi nko kuba yazimya umuriro uciriritse n’ingamba zijyanye no kwirinda inkongi yaterwa na gazi mu gihe atetse.

Yagize ati:’’Ubushize ubwo nari ntetse kuri gazi nagiye kubona mbona umuriro urazamutse uciye mu itiyo ya gazi ubwo nahise nsukamo amazi aho kuzima umuriro ukiyongera ariko ubu menye neza uko nakoresha uburingiti ngapfuka ahari kwaka umuriro. Ni ukuri mwagize neza kuza kutwigisha”.

Mumpereze Bugingo Adventine, umucuruzi mu mujyi wa Kigali yavuze ko ubumenyi ku mpanuka ziterwa na gazi ari kimwe mu bizafasha kuzikumira agendeye ku nyigisho bahawe na Polisi.

Ati:’’Ubu menye uko nasuzuma gazi mbere yo kuyicana kuberako iyo umaze kuyicana hakazamuka ibyuka ishobora gutera inkongi. Ikindi kandi ni uko ngomba gufungura amadirishya igihe ntetse nkoresheje gazi, haba impanuka nkaba nakwifashisha bimwe mu bikoresho biboneka mu rugo nk’uburingiti n’umucanga’’.

SSP Kalisa yasoje akangurira abaturarwanda kujya bahamagara nimero za Polisi igihe habaye inkongi cyangwa bakeneye ubundi butabazi. Inomero bahamagaraho ni: 111, 112 cyangwa 0788311120.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa abantu bagera ku bihumbi 45(45,000)  bahuguriwe ku gukumira inkongi z’umuriro no kuzizimya, Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi no gutanga ubutabazi bwihuse ivuga ko izakomeza guhugura abaturarwanda  ku buryo abenshi bagira ubumenyi ku kwirinda no kuzimya inkongi.  Hakaba hibandwa ahahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, ibigo by’inzego z’umutekano, abakozi mu bigo bya leta n’ibyigenga, urubyiruko rw’abakorerabushake narwo rukazajya ruhugura abaturage mu midugudu ndetse bakajya batabara igihe habaye inkongi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →