• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Rulindo: Ikoranabuhanga rya GPS ryafashije uwibwe Moto kuyibona, ukekwaho ubujura aracakirwa

Umwanditsi
February 20, 2020

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo irashimira abaturage batuye mu murenge wa Shyorongi na Rusiga ho mu karere ka Rulindo bayifashije gufata uwari wibye moto y’umuturage ifite ibirango RD 616W yo mu bwoko bwa TVS. Iyi moto yari iya Shema Fred w’imyaka 28 utuye mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro. Bizimana Jean Claude bakunze kwita Fils w’imyaka 25 akaba ariwe wari wayibye, yafashwe kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020 afatirwa mu murenge wa Rusiga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko Shema muri Mutarama 2020 aribwo yabuze moto ye yari yayitije umuntu ariko atinda kumubwira ko bayimwibye.

CIP Rugigana yagize ati: “Iyi moto ya Shema yari yarayishyizemo ikoranabuhanga rimwereka aho iherereye (GPS Tracker) amaze kumenya ko bayibye yarapimye ikoranabuhanga rya GPS rimwereka ko iherereye i Shyorongi mu karere ka Rulindo niko kujyayo aganira n’abaturage baho ababwira ibiyiranga, abaturage bamubwira ko iyo moto basanzwe bayibona ihakorera ndetse banamubwira n’uyikoresha”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru akomeza avuga ko Shema yakomeje kureba amerecyezo y’iyo moto akabona iherereye mu mudugudu wa Kinini, akagari ka Kirenge mu murenge wa Rusiga ajyayo naho abaturage ababwira ibiranga moto ye abaturage bamubwira uyikoresha niko guhita ashaka nomero ze za telefoni aramuhamagara aramwibwira amusaba ko yamuzanira moto ye undi amubwira ko ntayo afite.

Ati:“Akimara kumenya amakuru neza y’ufite moto ye yahise ahamagara umuyobozi w’Akagari ka Kirenge, uyu muyobozi nawe ahita yitabaza Polisi ikorera muri uwo murenge muri ayo masaha ya saa sita z’ijoro bahita bajya mu rugo kwa Bizimana wafatanwe iyo moto. Basanze yayihishe mu bihuru kuko yari yamenye ko moto irimo gushakishwa, abaturage bakomeje gufasha Polisi no gushaka ahakikije urugo hose bayisanga aho mu gihuru aho yayihishe”.

CIP Rugigana yashimiye abaturage batanze amakuru bagatuma iyi moto iboneka.
Yagize ati: “Imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage mu gutangira amakuru ku gihe niyo yatumye iyi moto ifatwa, turabashimira uruhare rwabo tukanakangurira buri wese gukomeza kuba ijisho ry’umuturanyi turushaho kwicungira umutekano dutangira amakuru ku gihe”.

Yanaboneyeho kandi kongera kwibutsa abamotari nk’uko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abamotari ku rwego rw’igihugu (FERWACOTAMO) bahora babakangurira gutunga ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo nibaramuka bibwe moto zabo babashe kumenya aho zihereye nk’uko Shema yayifashishije akabona aho moto ye iherereye, yanakangaruriye abantu kujya bahita bihutira gutanga amakuru igihe bibwe.

Kuri ubu Bizimana yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Shyorongi ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rivuga igihano ku cyaha cyo kwiba mu ngingo yaryo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga