• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Musanze: Umugoroba w’Ababyeyi wagaruye akanyamuneza mu miryango

Umwanditsi
February 28, 2020

Bamwe mu bagabo n’abagore bo mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze barishimira ko umugoroba w’ababyeyi watumye ahari amakimbirane hagaruka ituze, umuryango ukongera kugira ibyishimo, abana bakongera gusabana n’abababyaye, urugo rukongera kuba igicumbi cy’amahoro.

Mujawamariya Solange, umubyeyi utuye mu Kagari ka Kigombe yamaze imyaka isaga 16 abihiwe n’urugo, atiyumva nk’umugore washatse umugabo. Intandaro ya byose ngo ni amakimbirane ashingiye ku mitungo, kutizerana, amabwire, gucana inyuma n’ibindi byahoraga mu rugo rwe n’uwo bashakanye.

Mu mwaka wa 2004 nibwo yashatse, ariko ngo ntiyigeze aryoherwa n’urushako. Yatangiye kugira ibyishimo no kwiyumva nk’umugore washatse kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 nyuma y’aho we n’umugabo we baganirijwe biciye mu mugoroba w’ababyeyi bakiyunga maze bagatangira kubana neza.

Ati“ Umugoroba w’Ababyeyi waramfashije bikomeye, nabayeho imyaka yose yo gushaka kwanjye ntazi ibyishimo nk’umugore wubatse bitewe n’amakimbirane mu rugo. Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo ibintu byabaye bishya, mba umugore mu rugo, mpambwa agaciro kubera uruhare rw’umugoroba w’ababyeyi”.

Akomeza agira abantu inama ko ubujiji bwa mbere mu muryango ari ukudaha agaciro Umugoroba w’Ababyeyi, ko kutawitabira ari ukwima umusanzu ukomeye umuryango mu kwiyubaka no kwishakamo ibisubizo bigamije kubaka umuryango Nyarwanda.

Uwitwa Munyaneza Pascal, atuye mu kagari ka Cyabararika, avuga ko mu myaka icumi amaze yubatse urugo, yabaye mu makimbirane imyaka isaga itandatu. Ashima uruhare rw’umugoroba w’ababyeyi n’ubuyobozi bw’umurenge batahwemye gusura umuryango we, akongera kugira umuryango urangwa n’ibyishimo.

Avuga ko amakimbirane mu muryango yamudindije muri byinshi, birimo kubura ibyishimo mu muryango mu gihe aribyo yashatse yifuza. Ahamya ko amakimbirane ashingiye ku mitungo, amabwire n’inama mbi byamubereye kidobya mu kubaka umuryango urangwa n’ibyishimo. Asaba abashakanye guha agaciro umugoroba w’ababyeyi, kumenya kubahana no guca bugufi kubw’ineza y’umuryango.

Dusengimana Alphonsine, umugore wa Munyaneza, bakaba bafitanye abana babiri ahamya ko yabayeho imyaka myinshi ababaye, yahukana kenshi kubera amakimbirane n’umugabo. Avuga ko nyuma yo guhura n’umugoroba w’ababyeyi n’ubuyobozi, ubu ashyize hamwe n’umugabo, abana bakaba basigaye babona abayeyi bakaza biruka babasanganira, aho mbere babahungaga. Asaba abubatse gushyira hamwe, kumenya gusabana imbabazi, kwirinda kuvuga hanze iby’urugo, kwirinda inshuti mbi, kugira ibihe byo kuganira no gushyira umutima ku hazaza heza h’urugo birinda amakimbirane.

Sylvanie Gasoromanteja, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, avuga ko Umugoroba w’Ababyeyi wagize uruhare rukomeye mu gufasha akarere gukemura amakimbirane byagaragaraga hirya no hino, ko kandi na n’uyu munsi ufatiye runini imiryango aho ufasha mu kugarura ubumwe n’Urukundo aho biba byabuze bitewe n’amakimbirane atandukanye mu bashakanye.

Gasoromanteja, avuga ko nubwo imiryango yafashijwe n’umugoroba w’Ababyeyi kongera kubana neza ari myinshi kuva iyi gahunda yatangira, haracyari imiryango isaga magana cyenda ikibana mu makimbirane hirya no hino mu Karere. Avuga ko Umugoroba w’Ababyei ari urubuga abagabo n’abagore bahuriramo kugira ngo bungurane inama, bungurane ibitekerezo hagamijwe gukemura ibibazo bituma umuryango udatekana, byaba iby’iterambere cyangwa se iby’imibereho myiza.

Umuryango wa Munyaneza na Dusengimana, mu byishimo nyuma y’ibihe by’amakimbirane. Umucyo watashye mu muryango.

Umugoroba w’ababyeyi ni urubuga ababyeyi b’abagore n’abagabo bahuriramo bakungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango kugirango barusheho kunoza imibanire yabo, bagakumira kandi bagakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi n’ahandi aho ariho hose. Nubwo Umugoroba w’ababyeyi ugizwe n’abagabo n’abagore; ushobora no gutumirwamo abasore n’inkumi, abana b’abakobwa n’ab’abahungu bitewe n’ingingo ziganirwaho. Watangiye mu mwaka wa 2010 byitwa Akagoroba k’Abagore, mu mwaka wa 2013 biza kwemezwa ko witwa Umugoroba w’Ababyeyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga