• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Amajyepfo: Abakora ibikomoka kw’ibumba barataka igihombo

Umwanditsi
March 4, 2020

Bamwe mu bakora ibikoresho bikomoka kw’ibumba nk’imbabura ibyungo n’ibindi bakorera mu ntara y’Amajyepfo baravuga ko bahangayikishijwe ni uko ibyo bakora byataye agaciro kuburyo kubona ababagurira bitoroshye.

Mu ntambwe nkeya uvuye muri gare ya Nyanza, werekeza ahari ubwiherero rusange witegereje mu kuboko kw’iburyo uhabona ingazi, uzamutse izo ngazi werekeza mu isoko rikuru ry’Akarere ka Nyanza kamwe mu turere umunani tugize intara y’Amajyepfo, uhita ubona abacuruza ibintu bitandukanye harimo n’abacuruza ibikoresho bikoze mw’ibumba nk’imbabura, ibyungo cyangwa inkono n’ibindi. Aba bacuruzi baganira n’umunyamakuru wa intyoza.com bamubwiye ko kubona abagura ibyo bikoresho bitoroshye.

Umwe muri bo ati” Mbere umuntu yabonaga icyashara ariko ubu nta cyashara tukibona turabyicarana ntitubone abakiriya”.

Mugenzi we nawe yagize ati” Ujya kubona umuntu umwe niwe uje, ataza umuntu akazibitsa akajya kwiryamira”.

Imwe mu mpamvu aba bacuruzi bavuga nk’intandaro yo kubura abaguzi b’ibyo baba bakoze ni uko kugeza ubu byataye agaciro bitagikunze gukoreshwa na benshi.

Umwe ati” Urebye ntibikigezweho, haje imbabura z’ibyuma haza ibyo gucana kuri gaze ari nayo mpamvu ubona bitakigurwa”.

Mugenzi we nawe yunzemo ati”Byaragurwaga mbere ariko ubu ntibikigurwa kubera ko haje imbabura nyinshi, ibi bita agaciro”.

Mu kiganiro Guverineri w’intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko iki kibazo gihari ariko mu rwego rwo kugikemura bari kubaka uruganda rutunganya ibikomoka kw’ibumba.

Guverineri ati” Utu turere twinaha cyane cyane Ruhango na Nyanza niho hari ibumba ryiza cyane mu gihugu cyacu, ubu rero hari uruganda rugiye kuza i Nyanza ruzakora ibikomoka kw’ibumba byaba amasahane, n’ibindi byose bikomoka kw’ibumba byose birateganyijwe, hari uruganda rugiye kuza aha ngaha ruzakoresha abantu barenga ibihumbi 3 niko biteganyijwe”.

Abaturage barenga miliyoni ebyiri batuye mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, abagera kuri 80% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi byumvikana ko 20% isigaye harimo n’aba bakora umurimo w’ububumbyi, uruganda rutunganya ibikomoka ku ibumba ni rutangira gukoreshwa rwubatse ahitwa mu Gihisi mu karere ka Nyanza.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga