• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
14/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
14/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
14/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Nyanza: Gahunda y’Igikari cy’Umudugudu mu gukemura amakimbirane yo mu ngo

Umwanditsi
March 10, 2020

Mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, abaturage batuye mu karere ka Nyanza bashyizeho gahunda y’Igikari bise icy’Umudugudu, aho bahurira, bakicana hamwe bakaganira ku bibazo by’amakimbirane bakabishakira igisubizo.

Ni kenshi mu itangazamakuru cyangwa ahandi humvikana ibibazo by’amakimbirane biva mu miryango hirya no hino. Mu gushaka umuti urambye, abaturage b’Umudugudu wa Gisake, Akagali ka Gacu, Umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bashyizeho gahunda bise igikari cyiswe icy’umudugudu, aho ababyeyi bicara biherereye bakaganira, mu gihe hari imiryango itabanye neza bakayunga. Ibiganirirwa mu Gikari cy’Umudugudu ntabwo ari ibyo bapfa kuganirira ahabonetse hose.

Semana agira ati” Urabona ingorane z’abagabo n’abagore barwanye, cyangwa yamwimye kubivugira ahandi ntibyoroshye ariko hano mu gikari tuzajya tubazana tubaganirize tubabwire ko kwima umugabo wawe yaragushatse atari byiza mujye muganira neza muteretane mugere kungingo”.

Mukantwali Daphrose we yagize ati” Hari ubwo mu rugo muba mutaryamye neza habayeho uburakari. Ntabwo icyo kibazo wagikemurira aho ubonye”.

Akomeza ati” Cyera tuziko habagaho igikari, hakabaho urubohero, ahantu abantu bahaniraga (Cg baheraga inama) abakobwa bagiye gushaka n’abashakanye bitameze neza, bakabashyira mu gikari bakabanza bakabahana. Natwe twumvise ko uwo muco wa cyera ari mwiza biba byiza ko twongera gushyiraho icyo gikari, tukaganira ku kibazo cyamugenzi wacu aho kugirango akijyane ku musozi. Tumuzana hano mu gikari tukamuhaniramo kandi ubona ko gifite akamaro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Elasme avuga ko gahunda y’igikari cy’Umudugudu bayishyize mu midugudu yose igize aka karere kandi ko bitanga umusaruro.

Ati” Abanyarwanda bakunda ibanga, bakunda kudashyirwa ahagaragara. Gusa iyo baganirijwe mu buryo bwiherereye banirekuye bababwira uburyo bakwiye kwitwara n’uko bakwiye gukemura amakimbirane yabo. Byatanze umusaruro mu midugudu”.

Akarere ka Nyanza gafite imidugudu 420 yose ikaba ifite iyi gahunda y’igikari cy’Umudugudu. By’umwihariko, Umudugudu wa Gisake ukaba ariwo Mudugudu w’icyitegererezo mu murenge wa Rwabicuma.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga