• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Nyanza: Turashaka uburyo ubuhinzi bwo mu Rwanda butera imbere-RAB 

Umwanditsi
March 13, 2020

Bamwe mu bahinzi ntangarugero, abajyanama mu buhinzi, abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Nyanza, bamaze igihe cy’iminsi itatu bahugurwa uko batunganya ifumbire y’imborera ikaboneka mu gihe gito ari nayo mpamvu.

Ayimpaye Vladimir, Umukozi mu mushinga SAIP, ubarizwa mu kigo cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) avuga ko bari gushaka uburyo ubuhinzi bwo mu Rwanda butera imbere, bashaka ko ifumbire iba imwe mu nzira yatuma umusaruro wiyongera.

Ati” Turigushaka uburyo ubuhinzi bwo mu Rwanda butera imbere kuburyo ubutaka buto dufite twabubyaza umusaruro tugashobora guhaza abanyarwanda, tukanasagurira amasoko”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri bimwe bituma umusaruro wiyongera harimo ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda, ari nayo mpamvu bateguye amahugurwa aho ifumbire ikorwa mu gihe gito Kandi ku giciro gito.

Umwe mu bahinzi ntangarugero witwa Ntawayingira Marcelline utuye mu murenge wa Nyagisozi avuga ko ari umwanya mwiza wo kujya kwigisha n’abandi bakaba abahinzi ntangarugero.

Ati” Tuzajya dufata ifumbire y’imborera yacu tuyikore, batweretse uko umuntu ashobora gukora ifumbire y’imborera. Mbere ifumbire mva ruganda no kutugeraho byatuvunaga ariko ntabwo bizongera kutuvuna, ngiye kwigisha abandi mfate icyumweru nereka abahinzi uko tuzajya tubona ifumbire mu gihe gito”.

Prean Naidoo umukozi w’umushinga Life works Global ushinzwe gufasha imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ari nawe watanze amahugurwa, avuga ko kwigisha abahinzi gukora ifumbire ku giti cyabo ari uburyo bwo kubafasha kwigira.

Ati”Abahinzi bakura amaronko k’ubutaka ntibabona ibibatunga bihagije. Iyo turi kubigisha gukora ifumbire ku giti cyabo tuba turi kubigisha kwigira”.

Aba baturage bahuguriwe uburyo bwo gutunganya ifumbire y’imborera, batangira kuyikoresha nyuma y’iminsi 18, mu gihe ubusanzwe yatangiraga kwifashishwa nyuma y’amezi atatu.

Photo/Theo

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga