• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Nta Leta nimwe mu zigize Amerika itaragerwamo na Corona Virus

Umwanditsi
March 18, 2020

Kuva kuri uyu wa Kabiri Tariki 17 Werurwe 2020, nibwo Leta ya West Virginia, imwe muri Leta 50 zigize Amerika ari nayo yari isigaye yabonetsemo umuntu wa mbere ufite Corona Virus. Abaturage Miliyoni 8.5 batuye New York City bashobora gutekakwa kuguma iwabo.

Jim Justice, Guverineri w’iyi Leta ya West Virginia atangaza uyu muntu wa mbere wagaragaweho Corona Virus-Covid-19, yagize ati“ Twari tubizi ko ibi biri hafi gushyika”.

Muri Amerika, kugeza ubu abantu 108 bamaze kwicwa n’iki cyorezo cya Corona Virus, mu gihe abasaga 6,300 aribo bamaze kwemezwa ko barwaye iyi Corona Virus.

Ku rwego rw’Isi, harabarwa abantu basaga ibihumbi magana abiri (200,000Fr) bafite iyindwara, mu gihe muri aba abasaga ibihumbi umunani (8,000) bamaze guhitnwa nayo.

Mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump burimo gushakisha amafaranga y’ingoboka ku bukungu, angana na Tiriyari imwe y’Amadolari, umunyamabanga wa Amerika ushinzwe iby’Imari, Steven Mnuchin kuri uyu wa kabiri ku mugoroba bivugwa ko hari ibyo yaburiye abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, ababwira ko mu gihe inteko ishingamatageko yananirwa kugira icyo ikora abadafite akazi muri Amerika umubare ushobora kugera ku kigereranyo cya 20%.

Bill de Blasio, umuyobozi w’umujyi wa New York City, yatangaje ko mu minsi ibiri iri imbere azafata icyemezo niba yategeka ko abaturage miliyoni 8.5 “baguma iwabo”.

Iki ni icyemezo ahanini cyatuma abantu batemererwa kuva mu ngo zabo, kikabemerera gukora ingendo za ngombwa bajya kugura imboga zo guteka cyangwa imiti, batembereza imbwa zabo cyangwa bakora imyitozo ngororangingo mu gihe cyose baba birinze guhura n’abandi bantu.

De Blasio, umuyobozi w’uyu mujyi yagize ati:” Ni icyemezo gikomeye cyane. Nta na rimwe mbere twigeze tuba mu bihe nk’ibi. Nta na rimwe nigeze numva ikintu nk’iki mu mateka y’umujyi wa New York City”.

Photo/bbc

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga