• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
17/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Kamonyi/Covid-19: Abantu 125 bahaniwe kwigomeka ku mabwiriza yo kwirinda Corona Virus

Umwanditsi
March 24, 2020

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi aravuga ko muri aka karere mu minsi ibiri gusa, kuwa 23 na 24 Werurwe 2020 hari abantu 125 mu bice bitandukanye bafashwe barenze ku mabwiriza ya Leta yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Corona Virus( Covid-19), muri aba harimo n’abafunze.  

Nkuko Meya Kayitesi yabibwiye intyoza.com kuri uyu wa 24 Werurwe 2020, muri aba bantu 125 banyuranije n’amabwiriza ya Leta ku kwirinda Corona Virus, harimo abaciwe amande ndetse na Business bakoraga zihagarikwa ibyumweru bibiri nta gukora. Muri aba, hari abantu batatu bafunzwe bazira kwigomeka kuri aya mabwiriza, barimo abafashwe banywekesha mu tubari kandi byarabujijwe mu mabwiriza..

Mu bafashwe kandi, harimo Abanyonzi banyuranije n’amabwiriza mashya yo kwirinda iki cyorezo cya Corona Virus, aho bafashwe batwaye abantu. Aba, amagare yabo 24 yarafashwe hirya no hino mu Mirenge arabikwa.

Ubugenzuzi kubanyuranya n’aya mabwiriza burakomeje. Bumaze kugaragaza ko  Abafatwa biganjemo, Abacuruza utubari, abubakisha, abavaga ibicuruzwa bitemewe hagamijwe gukomeza gukora utubari, Kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa, Abanyozi n’abandi.

Uretse abashobora gufatwa bagafungwa, amande arimo gucibwa abanyuranije n’amabwiriza ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000Frws) n’amafaranga ibihumbi mirongo itanu ( 50,000Frws).

Meya Kayitesi, avuga ko nk’ubuyobozi icyo basaba abaturage muri rusange ari ukwitwararika, bakubahiriza amabwiriza uko yashyizweho na Leta, kuko biri mu nyungu za buri wese mu kurinda ubuzima bwe n’ubw’abandi kuri iki cyorezo kitarabonerwa Umuti n’Urukingo.

Asaba kandi ubufatanye na buri wese kugira ngo abantu babashe gusohoka neza muri iki kibazo. Asaba ko umuntu wese agira ishyaka ryo gutanga amakuru ku banyuranya n’amabwiriza ndetse n’ahakekwa umuntu ufite ibimenyetso by’iyi ndwara. Ushaka gutanga amakuru ashobora gukoresha umurongo w’Akarere utishyurwa ariwo 4057 cyangwa se kuri Nomero 0781908551.

Kugeza ubu mu Rwanda guhera tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo habonekaga umurwayi wa mbere wa Corona Virus, abantu bamaze gupimwa bakayibasangana ni 36 kugeza ku munsi wo kuri uyu wa 23 Werurwe 2020. Abantu barasabwa gukomeza ubwirinzi ari nako bubahiriza amabwiriza yatanzwe by’umwihariko birinda kuva mu rugo.

Twugarire Turugarijwe!

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga