• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Corona Virus: Abantu 212 banyuranije na “Guma murugo” binjije Miliyoni zisaga ebyiri na magana arindwi

Umwanditsi
March 30, 2020

Mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya “Guma mu rugo” hirindwa icyorezo cya Corona Virus, abantu 212 bamaze gufatwa bazira kurenga kuri aya mabwiriza. Bamwe muri aba baciwe amande yinjiye mu isanduku ya Leta angana na Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi na mirongo icyenda na birindwi y’u Rwanda( 2,797,000Frws).

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 30 Werurwe 2020 yatangarije intyoza.com ko gahunda yo gufata no guhana abarenga kuri aya mabwiriza itazahagarara kuko biri mu nyungu z’ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange.

Avuga ko abinangira, bakarenga kuri aya mabwiriza batazihanganirwa, ko bazahanwa hakurikijwe amategeko. Akomeza asaba buri wese kumva ko izi gahunda Leta yashyizeho zigamije gufasha buri wese kwirinda no kirinda abandi, ko bitagakwiye ko umuntu ahanirwa kubugabunga ubuzima bwe.

Meya Kayitesi, asaba ubufatanye bwa buri wese n’inzego zitandukanye mu gutanga amakuru ku banyuranya n’amabwiriza ya Leta, ndetse no gutanga amakuru ku hakekwa umuntu ufite ibimenyetso by’iyi ndwara. Ushaka gutanga amakuru ashobora gukoresha umurongo w’Akarere utishyurwa ariwo 4057 cyangwa se kuri Nomero 0781908551.

Kugeza ubu mu Rwanda guhera tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo habonekaga umurwayi wa mbere wa Corona Virus, abantu bamaze gupimwa bakayibasangana ni 70 kugeza ku munsi wo kuri uyu wa 30 Werurwe 2020. Abantu barasabwa gukomeza ubwirinzi ari nako bubahiriza amabwiriza yatanzwe by’umwihariko birinda kuva mu rugo. Bimwe mu bimenyetso ni Ukugira Inkorora, Guhumeka bigoranye n’Umuriro. Ibi ubyibonyeho cyangwa ukabibona ahandi hamagara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga