• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Nyanza: Abafunguwe kubera Covid-19 basabwe kwitwararika cyangwa bakagarurwa gufungwa

Umwanditsi
April 9, 2020

Abantu 19 barimo ab’igitsina Gabo 16 n’ab’igitsina Gore 3 bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana ho mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 09 Mata 2020 bafunguwe. Mu nama n’impanuro bahawe na Nkusi Fausti, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, abasaba kwitwara neza bakareka gusubira mu byaha kuko uzafatwa azagarurwa gufungwa.

Abafunguwe, bari bakurikiranweho ibyaha byoroheje bitandukanye bakoreye mu bice bitandukanye by’Imirenge igize Akarere ka Nyanza. Bafunguwe, bitewe ahanini no kwirinda ubucucike bw’abafunze mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya CoronaVirus, ariko kandi binatewe no kuba inkiko muri ibi bihe zitarimo gukora nkuko byasobanuwe mu itangazo ry’Ubushinjacyaha ryahereweho hafatwa iki cyemezo.

Abafunguwe, bavuga ko bashimishijwe n’iki cyemezo ariko kandi bikaba n’amahirwe bahawe yo gusubira mu miryango yabo. Bahamya ko urugamba abandi banyarwanda bariho rwo guhangana na Coronavirus bagiye kurufatanya.

Uwitwa Mukeshimana Immaculee, umwe mubafunguwe yagize ati” Ndishimye, mbonye uko nsubira mu bana banjye kandi ngiye kubahiraza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, zirimo gukaraba intoki kenshi n’amazi menshi n’isabune”.

Mugenzi we witwa Menyende Viateur yagize ati” Aho narindi ntabwo nisanzuraga, ngiye gufatanya n’umuryango wanjye uburyo bwo kwirinda Coronavirus, tutegerana no kurinda abana bacu”.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yasabye abarekuwe kubahiriza ibyo ubushinjacyaha bukuru busaba. Yabibukije ko mu gihe batabyubahiriza byabagiraho ingaruka harimo no kongera gufatwa bakagarurwa gufungwa.

Nkusi yakomeje abibutsa ko ubu igihugu n’Isi muri rusange bari guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ko byagize ingaruka kuburyo n’inkiko ubwazo zitarimo gukora.

Abafunguwe bose, bibukijwe ko bafunguwe by’agateganyo, ko nyuma y’iki cyorezo ubwo ubuzima buzaba busubiye kuba ubusanzwe, buri wese azajya yitaba ubushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru. Bibukijwe ko gahunda nk’abandi bose ari “Guma mu rugo” muri ibi bihe bidasanzwe.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga