• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango
10/11/25
Kamonyi-Mugina: Imikino yabaye inzira y’Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura
10/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
10/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge

Amb. Olivier Nduhungirehe, nyuma yo kwirukanwa muri Guverinoma yashimiye Perezida Kagame

Umwanditsi
April 10, 2020

Nyuma y’uko kuri uyu wa 09 Mata 2020, Perezida Kagame avanye Amb. Olivier Nduhungirehe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane(MoS), ushinzwe Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, umwanya yari amazeho imyaka ibiri n’igice, yanditse ashimira Perezida icyizere yari yaramugiriye amushinga iyi mirimo akuwemo.

Ubutumwa bwo gushimira Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye ubwo yamushyiraga mu mwanya akuwemo, yabunyujije ku rubuga rwe rwa twitter aho yagize ati“ Ndashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yangiriye mu myaka ibiri n’igice ishize, aho nagize umugisha wo gukora nka Minisitiri wungirije (MoS/Minister of State) ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ndahamya ko ngifite ishyaka ryo gukorera Igihugu cyanjye”.

Amb. Olivier Nduhungirehe amaze imyaka 15 akorera Leta y’u Rwanda. Nubwo imirimo akuwemo yari ayimazemo imyaka ibiri n’igice (kuva kuwa 30 Kanama 2027), na mbere yaho yagiye akora imirimo itandukanye ifite aho ihuriye na politiki mu bubanyi n’amahanga.

Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Gihugu cy’u Bubiligi. Yabaye Icyegera cya Ambasaderi w’u Rwanda ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye I New York, Yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu cya Ethiopia.

Amb. Olivier Nduhungirehe, azwiho cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu gutanga ibitekerezo, aho usanga ari umugabo udakunda gupfukiranwa ku ijambo, akunda cyane kwisanzura akagaragaza ibitekerezo bye atitangiriye, atari mu buzima bwa Politiki gusa, ahubwo no mubuzima busanzwe. Icyo yaba yazize nyirizina ntabwo cyatangajwe uretse kuvuga ko yakunze kurangwa n’imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri Politiki za Leta mu kazi yari ashinzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Jean luke says:
    April 13, 2020 at 12:14 pm

    Ni gute uvuga ko icyo yazize kitazwi warangiza ngo yazize gushyira ibitekerezo bye imbere aho gushingira kuri politiki y’igihugu se? Nicyo yazize nyine.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5909 Posts

Politiki

4160 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

153 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga