• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ruhango: Umukecuru w’imyaka 80 yashyikirijwe RIB kubera gukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Umwanditsi
April 10, 2020

Mu ijoro ryo kuwa 08 Mata 2020, ku I saa mbiri z’ijoro nibwo umukecuru Mukamushumba Sarah w’imyaka 80 y’amavuko yabwiye umuturanyi we witwa Afazari Speciose w’imyaka 68 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ngo amurataho abapfu be, ko bataruta abe bapfuye, ko kandi ngo adateze kugira umuryango uzamukiza nk’uwo afite. Uyu yatawe muri yombi ashyikirizwa Ubugenzacyaha-RIB.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Muhire Florbert yabwiye intyoza.com ko aba bakecuru bombi batuye mu Mudugudu umwe wa Kigarama, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Bweramana ho mu karere ka Ruhango.

Gitifu Muhire, yemereye kandi umunyamakuru ko ibivugwa by’uko Mukamushumba yaba yarakoresheje amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside koko byabaye, ko kandi yamaze kugezwa mu maboko y’Ubugenzacyaha-RIB kugira ngo akurikiranwe.

Abajijwe n’umunyamakuru niba koko aya magambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside yaravuzwe n’uyu Mukamushumba, yagze ati“ Yego nibyo, ukuntu wabibonye niko bimeze. Byabaye kuwa Gatatu ninjoro mu ma saa mbiri. Umukecuru yabwiye mugenzi we amagambo atari meza, uko mwayabonye si ngombwa kuyasubiramo, yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside. Yarafashwe ashyikirizwa ubugenzacyaha”.

Gitifu Muhire,  akomeza avuga ko icyateye ibi byose ari uko uwavuze aya magambo, mucyumweru gishize muri gahunda ya “Guma mu rugo” hagamijwe gukumira no kurwanya icyorezo cya CoronaVirus, ngo uwabwiwe aya magambo ubundi ushinzwe amakuru mu Mudugudu, ngo yatanze amakuru ko hari uri gupima ikigage ( Umwuzukuru wa Mukecuru Sarah), mu buryo bunyuranije n’amabwiriza yo kurwanya CoronaVirus.

Nyuma yo gutanga aya makuru, ngo iyi niyo yabaye impamvu yo kuba yamubwira aya magambo, avuga ko yagiye kumurega, yacishije uyu mwuzukuru we amafaranga ( yaciwe amande y’ibihumbi icumu-10,000Frws), ibyo biba impamvu yo kumubwira ayo magambo atari meza.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB, Umuhoza Marie Michelle yabwiye intyoza.com ko uyu mukecuru Mukamushumba Sarah akurikiranyweho icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside, ko kandi ari mu maboko ya RIB aho afungiye kuri Sitasiyo ya Kabagari mu gihe Iperereza rigikomeje.

Mbere y’aya magambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside uyu mukecuru Mukamushumba Sarah yabwiye Afazari Speciose, ku munsi ubanziriza uyu mu ijoro rya Tariki 07 Mata 2020, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi aha mu karere ka Ruhango yari yangirijwe imyaka irimo urutoki rwatemeguwe, Imyumbati na Soya.

Soma inkuru bijyanye hano kuwangirijwe imyaka: Ruhango: Uwacitse ku icumu yatemaguriwe imyaka irimo urutoki n’imyumbati

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. bishop says:
    April 11, 2020 at 10:38 am

    None se uwo mukecuru ntari kuvugisha ukuri muramuririraho kuki mutibuka abe

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga