• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Abarwanyi ba Boko Haram basaga 40 muri Tchad bishwe n’uburozi

Umwanditsi
April 19, 2020

Mu barwanyi 58 b’umutwe wa Boko Haram ugendera ku matwara akaze y’Idini ya Isilamu mu gihugu cya Tchad, 44 basanzwe bapfuye aho bari bafungiye kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2020. Ibizamini byo kwa muganga byerekanye ko baba barishwe n’uburozi.

Nyuma y’uko ibizamini byo kwa muganga bigaragarije ko aba barwanyi aho bari bafungiye baba bishwe n’uburozi, amaperereza yahise atangira.

Minisitiri w’Ubutabera muri iki gihugu cya Tchad, yabwiye AFP ko nubwo bari bafunze ariko ko batari bafashwe nabi. Ibi, yabivuze asubiza ku makuru yavugaga ko izi mfungwa zari zarashyizwe mu cyumba kimwe, ko batagaburirwaga ndetse nta n’amazi bahabwaga, nyuma bimurirwa mu murwa mukuru N’Djamena kuwa Kabiri.

Igisirikare cy’Igihugu cya Tchad, cyagabye igitero cyafatiwemo aba barwanyi nyuma y’aho kuwa 23 Werurwe 2020 aba barwanyi ba Boko Haram batereye mu birindiro bya Gisirikare bakabicamo hafi ijana(100), imirwano yamaze igihe cy’amasaha agera kuri 7.

Abarwanyi mirongo ine bapfuye barahambwe, bagenzi babo bane nibo nyuma bajyanwe kwa muganga ngo hasuzumwe icyaba cyabishe. Nyuma nibwo ibizamini byafashwe kuri bo byerekanye ko bazize uburozi. Iperereza ryo riracyakomeje kugira ngo hamenyekane uburyo ubu burozi baburiye, niba aribo ubwabo baburiye kugira ngo bapfire rimwe, niba se hari ikindi kibyihishe inyuma. Abandi 14 basigaye muri 58 bari bafashwe, ni bazima.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga