• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi/Runda: Polisi yakoze umukwabu watanze ubutumwa bwa “Guma mu rugo”

Umwanditsi
April 20, 2020

Isantere y’Ubucuruzi ya Ruyenzi yakorewemo uyu mukwabu, iherereye mu Murenge wa Runda, ni hamwe mu hantu ugera ku manywa ukibaza niba gahunda ya Guma mu rugo izwi. Ku mugoroba w’uyu wa 20 Mata 2020, Polisi iri kumwe n’umuvugizi wayo ku rwego rw’Intara bakoze umukwabu, bibutsa abantu gahunda ya “Guma mu rugo”, basaba ubufatanye bwa buri wese mu kubahiriza amabwiriza ya Leta.

Uyu mukwabu, wakozwe ahagana ku I saa kumi nyuma y’imvura itari nkeya yari imaze kugwa. Bamwe mu bafatwaga biganjemo abafite imodoka ku giti cyabo usanga bakatakata nta mpamvu zifatika z’aho bagiye, bamwe bavuga ngo bari kuzishyushya, kimwe n’abanyamaguru bavugaga ngo bari kuyananura n’abandi bagendagendaga, wasangaga bamwe bavuga ngo “ibi ko tutari tubimenyereye”. Batunguwe.

Mu isantere ya Ruyenzi rwagati ni uko byari byifashe.

Muri iyi Santere rwagati, mu nkengero zayo n’umuhanda uzamuka ugana ahitwa I Gihara niho usanga higanje abantu benshi, nta gapfukamunwa, nta ntera yagenwe hagati y’umuntu n’undi, buri wese muri gahunda ze uko abishaka nk’aho nta cyago bikanga. Byagoraga benshi gusobanura impamvu nyakuri yabakuye mu rugo.

Bamwe mu babonye uyu mukwabu, babwiye intyoza.com ko igikorwa nk’iki gikenewe kenshi, byaba byiza kigakorwa buri munsi kuko imyumvire y’abantu muri aka gace igaragara ko ikiri hasi, ndetse inzego z’ibanze zikaba zitabasha gukumira zonyine urujya n’uruza rw’abantu.

Uku niko byari byifashe mbere y’uko imvura igwa, mbere y’umukwabu.

Nyuma y’uyu mukwabo, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa bakoze kigamije kwibutsa buri wese uruhare rwe ku buzima bwe n’ubwa mugenzi we, hubahirizwa gahunda ya “Guma mu rugo” mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya CoronaVirus.

CIP Twajamahoro, yasabye ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo gahunda ndetse n’ingamba zo kwirinda Leta yashyizeho zirusheho gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati“ Iki ni igikorwa kireba buri munyarwanda wese, ni ugukomeza tugafatanya kugira ngo abaturarwanda bagire imyumvire, bumve ko bagomba kuguma mu rugo. Gahunda ni “GUMA MU RUGO” kandi buri wese arushaho kwirinda no kurinda mugenzi we”.

Yagize kandi ati“ Gahunda ni GUMA MU RUGO, kandi ireba buri wese. Ntabwo bakwiye gutegreza ko Polisi ibahagarara hejuru kugira ngo Bagume mu rugo.

Kenshi mu masaha y’amanywa ni uko biba byifashe.

CIP Twajamahoro, avuga ko Polisi y’Igihugu isaba buri wese, hamwe n’inzego zose muri rusange ko amabwiriza yashyizweho kugira ngo akurikizwe, ko ntawe ukwiye kunyuranya nayo. Ko kandi buri wese narinda ubuzima bwe kwandura Coronavirus, azaba arinze n’abandi.

 

 

 

Ayo mafoto yose abanje hejuru ni agaragaza urujya n’uruza muri iyi Santere ya Ruyenzi. Yafashwe na intyoza.com ku gicamunsi mbere y’umukwabo kandi uko niko kenshi bihora mu masaha y’amanywa. Kwikingira uko ariko kose kuri hafi ya ntako.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga