• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Abatorotse ibigo bishyirwamo abakekwaho kwandura CoronaVirus muri kenya barimo gushakishwa

Umwanditsi
April 22, 2020

Uhuru Kenyatta, Perezida w’Igihugu cya Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2020 yasabye ko abantu bagera kuri 50 bagaragaye mu mafoto batoroka ibigo bashyizwemo kubwo gukekwaho icyorezo cya Covid-19 bashakishwa bagasubizwa muri ibi bigo kugeza barangije igihe cyateganijwe bagomba kuhamara.

Ibinyamakuru bikorera mu Gihugu cya Kenya bitangaza ko abantu bagera kuri 50 aribo batorotse, ariko Leta ntabwo irabasha gutangaza umubare nyakuri w’abavugwa ko batorotse muri ibi bigo.

Perezida Uhuru Kenyatta, yavuze ko Leta ifite imyirondoro y’aba bantu bose batorotse, ko kandi izabafata bagasubizwa mu bigo bavuyemo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Tariki 21 Mata 2020 nibwo Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko Igipolisi kirimo gukora iperereza kubirebana n’uku gutoroka.

Mu gihugu cya Kenya, hari abantu basaga 400 bashyizwe ku ngufu muri ibi bigo, bamwe muri aba nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ni abarenze ku mabwiriza ya “Guma mu rugo”, abandi ni abasanzwe mu tubare banywa kandi twarafunzwe.

Mu bandi bari mu bigo nk’ibi, hari abinjiye mu gihugu nyuma y’uko hafashwe icyemezo gihagarika urujya n’uruza rw’indege zitwara abagenzi. Abantu bari muri ibi bigo, binubira ko ngo bafashwe nabi cyane, bakavuga ko bafite ubwoba ko bashobora no kuhandurira CoronaVirus.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga