• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Nyanza: Abakekwaho gusengera mu rugo bateranye batawe muri yombi

Umwanditsi
April 25, 2020

Mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Kimirima, Umurenge wa Busoro ho mu karere ka Nyanza haravugwa abantu batawe muri yombi kuri uyu wa 25 Mata 2020 bazira gusengera mu rugo rw’umuntu. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko bwahawe amakuru n’inzego z’ibanze ko hari abantu barenze ku mabwiriza ya Leta asaba buri wese ku guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Abafashwe, basanzwe mu rugo rw’uwitwa Yabarengeye Chantal, aho ngo yari yarakoze urusengero iwe mu rugo kandi binyuranije n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kurwanya Covid-19 nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Elasme yabitangarije intyoza.com

Yagize ati” Nibyo hari abantu bari barahinduye inzu urusengero kandi bitemewe, turahagera abo bantu turabafata ubu turabafite kuri Police”.

Meya Ntazinda, akomeza yibutsa abaturage ko bibujijwe muri ibi bihe guteranira mu rugo abantu basenga, ko nta masengesho rusange yemewe, ko gahunda ari Guma mu rugo.

Ati” Ndibutsa abaturage b’Akarere ka Nyanza ko bibujijwe guteranira hamwe ngo bari mu masengesho, abantu ni ukuguma mu rugo kugirango twirinde gukwirakwiza Covid-19 ariyo turi kurwana nayo mu Rwanda no ku Isi yose”.

Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko aba bantu basengeraga hamwe ari abiyomoye kw’itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, bose hamwe bakaba bari barindwi kandi ngo bakaba bafite imyumvire ubuyobozi buvuga ko bica amabwiriza nkana.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga