• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Umuganga wavuraga abarwayi ba CoronaVirus yapfuye yiyahuye

Umwanditsi
April 28, 2020

Dr Lorna Breen w’imyaka 49 y’amavuko wari mu baganga wavura abarwayi ba CoronaVirus mu mujyi wa New York muri Amerika, yapfuye yiyahuye kuri iki cyumweru Tariki 26 Mata 2020. Yazize ibikomere yiteye ubwe nkuko Polisi yabitangaje. Yari umuganga mu ishami ryita ku ndembe mu bitaro biri I Manhattan.

Dr Philip Breen, Se ubyara Dr Breen yabwiye ikinyamakuru New York Times ati: “Yagerageje gukora akazi ke ariko karamwica”. Akomeza avuga ko umukobwa we nta kibazo yajyaga agira cy’uburwayi bwo mu mutwe. Yiyahuriye aho yari atuye muri Virginia, aho yabanaga n’umuryango we.

Leta ya New York yonyine nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ibarura abantu 17,500 bamaze gupfa mu bantu 56,000 bose hamwe bamaze kwicwa na Covid-19 muri Amerika.

Dr Lorna Breen mu gihe cy’akazi ke nawe yarwaye coronavirus ariko agaruka mu kazi nyuma y’icyumweru n’igice amaze koroherwa nk’uko se abivuga.

Se, avuga ko ibitaro yakoreraga byari byongeye kumwohereza mu rugo, ntiyabyemera kugeza ubwo umuryango we umusabye kubyemera agataha.

Se, avuga ko ubwo aheruka kuvugana n’umukobwa we yari mu gahinda, akamubwira uburyo abantu bari kwicwa na Covid-19 kugeza ubwo hari n’abapfa batarabavana mu modoka zitwara indembe.

Ati: “Mu by’ukuri yari mu bari ku murongo wa mbere muri uru rugamba. Tumubona nk’intwari kimwe n’abandi bose bamaze kugwa kuri uru rugamba”.

New York Times ivuga ko Dr Lorna Breen yari umukirisitu ukomeye, yari umuntu ukunda guceza injyana ya salsa ndetse ko rimwe mu cyumweru yahaga umwanya we inzu z’abashaje.

Ibitaro yakoreraga byasohoye itangazo bivuga ko “Dr Breen ari intwari yazanye umuti ku rugamba rukomeye mu ishami ryo kuvura indembe”.

Polisi yatangaje ko nyuma yo gutabazwa tariki 26 z’uku kwezi, Dr Breen yajyanywe ku bitaro ngo avurwe ariko “akicwa n’ibikomere yiteye ubwe“.

Ukuriye polisi muri aka gace mu itangazo yasohoye, yavuze ko “Abaganga bari muri uru rugamba nabo bashobora kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe bitewe n’iki cyorezo”.

Uyu avuga ko aba bakozi basanzwe bakora akazi kagoranye cyane, “none coronavirus ikaba yarongereye ugukomera kw’akazi kabo”.

Leta ya New York imaze kubonekamo hafi 1/3 cy’abamaze kwandura bose hamwe muri Amerika ubu basatira miliyoni imwe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga