• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Abashoferi b’amakamyo muri Uganda babujijwe kugira aho barara haba mu mahoteri n’ahandi kubera Covid-19

Umwanditsi
April 29, 2020

Mu ngamba nshya zo guhangana no gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya CoronaVirus, ubutegetsi bwa Uganda bwafashe icyemezo kibuza abashoferi b’amakamyo binjira muri iki gihugu kugira Hoteli cyangwa se ahandi hantu aho ariho hose bacumbika. Banabujijwe kandi kugira umuntu wundi batwara hagamijwe kwirinda Covid-19.

Umukuru w’Igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ibi yabitangaje nyuma y’aho hari abashoferi 20 b’amakamyo binjiye muri iki Gihugu bavuye mu Gihugu cya Kenya, babapima bakabasangana iki cyorezo cya CoronaVirus.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Uganda yatangiye gupima abashoferi bose b’amakamyo yinjira muri iki gihugu, ibi byateje umubyigano udasanzwe w’izi modoka ku mupaka uhuza Kenya na Uganda.

Inzira iva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya ni ingenzi cyane mu bwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibindi nkenerwa byinshi muri Uganda, Rwanda, Sudani y’Epfo n’uburasirazuba bwa DR Congo.

Perezida Museveni yavuze ko guhagarika ubwikorezi bw’imizigo byaba ari ukwigerezaho. Yanenze abaturage ba Uganda bashatse gusagarira abatwara amakamyo ngo nibo babazanira coronavirus.

Gusa yavuze ko koko bateye impungenge, ndetse abagereranya n’igihe cy’indwara ya SIDA mu myaka ya 1990 ubwo abashoferi b’amakamyo mu karere byavugwaga ko aribo bayikwirakwiza mu mijyi n’aho bagendaga bahagarara.

Abaminisitiri bashinzwe ubuzima mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, mu kwezi gushize bakoze inama bemeza ko nubwo ibihugu byafunze imipaka imodoka nini zitwara imizigo zigomba gukomeza kugenda hagati y’ibi bihugu.

Imibare itangwa na minisiteri zishinzwe ubuzima muri ibyo bihugu igaragaraza ko abamaze kwandura coronavirus kugeza ubu ari:

  • Tanzania: 480
  • Kenya: 384
  • Rwanda: 212
  • Ugand: 79
  • Sudani y’Epfo: 34
  • Burundi: 14

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga