• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

CoronaVirus: Bantu mugenza amaguru mutambaye agapfukamunwa, mugiye gufungwa mucibwe amande

Umwanditsi
May 12, 2020

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yaburiye abibwira ko nta bihano bateganyirijwe mu gihe bagenda n’amaguru batambaye agapfukamunwa. Hari aho yagize ati” Niba utumviye amabwirizwa yatanzwe yo ku kurinda no kurinda abandi urahanwa”.

CP John Bosco Kabera, avuga ko hari abantu bakunda kugira ikibazo, bibaza ku kuba abantu bagenda n’amaguru batambaye agapfukamunwa badahanwa,? Ashimangira ko aba bantu bagiye kujya bafatwa bagacibwa amande ndetse n’igifungo rugeretse.

Hari mu kiganiro ubyumva ute kuri Kigali Today kuri uyu wa 11 Gicurasi 2020 aho yagize ati“ Ndagira ngo mbararike yuko bariya bantu bagenza amaguru baziko igihano cyabo ari ukubajyana ukabigisha, abandi ukabagira inama, abandi ukabatega amatwi, abandi ukabaraza muri police station; bariya bantu bagiye gufungwa bacibwe amande, babimenye”.

CP Kabera, asaba buri wese kureba ibimureba aho kwibaza ngo kuki utwaye ikinyabiziga yahanwe ariko umunyamaguru ntahanwe?. Asaba kandi buri wese kumvira amabwiriza kuko ngo ikintu cyonyine wakora kugira ngo wemeze Polisi ko uri umuturage mwiza wumvira amabwiriza; ni uko ikubona wambaye Agapfukamunwa.

Yagize kandi ati “ Reka ibintu byumvikane, umuntu ugenza amaguru Polisi ifite kumufata, ariko noneho abo ngabo bagenza amaguru batambaye agapfukamunwa icyo twababwira ni uko bagiye gufungwa, bagiye gucibwa amande. Bigiye guhera no kubyangombwa byabo bazaba bafite n’indangamuntu zabo tuzandike dukorane n’inzego”.

Akomeza yibutsa n’abafite imodoka batwara kwibuka ko bagomba kwambara agapfukamunwa kandi neza, baba bari mu modoka batwaye cyangwa se bayisohotsemo. Kugira ngo werekane ko wumvira amabwiriza, uyashyira mu bikorwa, kora icyo amabwiriza asaba uvuye iwawe ambara agapfukamunwa.

Kwambara agapfukamunwa ni imwe mu ngamba ikomeye yemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 30 Mata 2020 iyobowe na Perezida Kagame, hari nyuma ya gahunda ya “Guma mu rugo”. Muri iyi nama, niho hafatiwe icyemezo cyo koroshya ingamba zari zimaze iminsi 40 mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga