• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Perezida Andry Rajoelina ati“ Ntibakwemera ko Igihugu nka Madagascar kizana umuti wo gukiza Isi”

Umwanditsi
May 12, 2020

Umukuru w’Igihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina avuga ko umuti Covid-organics wavumbuwe n’iki gihugu ukozwe mu bimera gakondo kandi ukaba uvura Coronavirus, ko kuba ugishidikanywaho ari uko ahari wakorewe muri Afurika, ko iyo uvumburwa n’Abanyaburayi uba utagibwaho impaka.

Perezida Rajoelina yabwiye France24 ati: “Iyo itaba ari Madagascar, ikaba ari igihugu cy’Iburayi cyavumbuye uyu muti, hari kuba kuwushidikanyaho cyane gutya? Siko mbitekereza”.

Ishami rya ONU/UN rishinzwe ubuzima ku isi, WHO, ryaburiye kenshi ko umuti wa Covid-Oranics – Leta ya Madagascar ivuga ko uvura Covid-19 – utigeze upimwa ku rwego mu buhanga bwo kuvura.

Uyu muti ukorwa mu giti kitwa Artemisia – gisanzwe kifashishwa mu kuvura malaria – kivangwa n’ibindi byatsi byo muri iki gihugu.

Perezida Rajoelina yagize ati: “Abahanga muri siyansi ba Africa ntibakwiye gusuzugurwa. Ndatekereza ko ikibazo ari uko [uwo muti] uva muri Africa bityo ntibakwemera…ko igihugu nka Madagascar kizana umuti wo gukiza isi“. Akomeza avuga ko uyu muti ukiza umuntu wanduye Covid-19 mu minsi 10.

Ibihugu bya Equatorial Guinea, Guinea-Bissau, Niger na Tanzania byamaze gusaba no kohererezwa kuri uwo muti, Leta ya Madagascar yatangaje mu kwezi gushize kwa Mata.

Asubiza ku bivugwa na OMS, Perezida Rajoelina yagize ati: “Nta gihugu cyangwa umuryango bizaduhagarika”. Avuga ko ibyemeza ko umuti wabo uvura ari “abarwayi bacu uri gukiza”.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, mu gihugu cya Madagascar hamaze gutangazwa abantu 186 banduye coronavirus na 105 bamaze kuyikira, nta muntu irica.

Perezida Rajoelina yavuze ko “abakize iyi ndwara bakijijwe gusa no guhabwa uyu muti wa Covid-Organics”.

Tanzaniya yakiriye amakarito y’uyu muti.

Mu cyumweru gishize, OMS yavuze ko Abanyafurika bakwiye kubona imiti yabanje guca mu mageragezwa nyayo, kabone niyo yaba ari imiti gakondo.

Perezida Rajoelina we, avuga ko uyu muti ari “umuti gakondo ukozwe mu buryo bugezweho” yongeraho ko Madagascar itari gukora igerageza ry’ubuhanga ahubwo iri “gukurikirana uko uwo muti uvura” bigendanye n’amabwiriza ya OMS/WHO.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga