• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

OMS/WHO itajya yemera imiti gakondo, yagiranye inama n’abavuzi Gakondo ba Afurika

Umwanditsi
May 13, 2020

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima-OMS/WHO, ibiro byaryo muri Afurika byatangaje ko byakoranye inama ku buryo bw’ikoranabuhanga n’abavuzi Gakondo 70 bo ku mugabane wa Afurika mu bihugu bitandukanye. Ntabwo bisanzwe kuko ubundi ntabwo OMS yemera iyi miti ngo kuko itayigenzura.

Nubwo OMS/WHO itagenzura iyi miti, ikaba itanayemera, ntabwo bibuza umubare mu nini w’abanyafurika ndetse barimo n’abategetsi bakomeye mu bihugu kwemera ko iyi miti Gakondo ifite akamaro kanini mu buvuzi kuri uyu mugabane.

Iri shami rivuga ko ryaganiriye n’izo nzobere mu buvuzi gakondo mu kureba uko ubu buvuzi bwahangana na Covid-19.

Iri shami rivuga ko aba bavuzi bemeye ari benshi ko “amagerageza ya siyansi akwiye gukorwa ku miti yose gakondo, nta rengayobora”.

Ibi bibaye nyuma y’uko Madagascar inengwa na OMS kuba iri kwamamaza umuti wa Covid-Organics, yo ivuga ko utakorewe igerageza ry’ubuhanga ngo wemezwe.

Perezida wa Madagascar yemeza ko uyu muti uvura kandi bawugeragereje ku barwayi, ndetse bakomeje kuwugeza ku bindi bihugu bya Afurika biwifuza, kandi ko “nta uzabahagarika”.

Kugeza ubu muri Afurika hamaze kuboneka abantu 68,102 banduye coronavirus mu bihugu 53, abo imaze kwica ni 2,340 naho abayikize ni 23,307 nk’uko bivugwa n’ikigo cy’ubumwe bwa Afurika gishinzwe kurwanya ibyorezo.

Iyi mibare yikubye kabiri mu byumweru bibiri bishize kuko tariki 28 z’ukwezi gushize kwa kane abanduye muri Afurika bari 33,566 abo yishe ari 1,469 naho abayikize bari 10,152.

Ibihugu bitandukanye bya Afurika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bikomeje koroshya ingamba byari byarafashe zo guhagarika ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga