• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Umukecuru w’imyaka 113 yakize icyorezo cya Covid-19

Umwanditsi
May 13, 2020

Ni umukecuru bivugwa ko ariwe muntu ukuze kurusha abandi mu gihugu cya Espagne. Yitwa Maria Branyas, afite 113 y’amavuko. Yakize icyorezo cya Covid-19 yari amaze iminsi arwaye nkuko abategetsi muri iki Gihugu babitangaza. Arokotse indwara 2 z’ibyorezo bikomeye.

Maria Branyas, bamusanzemo iyi ndwara nyuma gato y’uko iki gihugu kinjiye mu bihe bidasanzwe byo guhagarika ibikorwa byose mu gihugu. Nyuma y’ibyumweru ari mu kato, afite ibimenyetso bimwe na bimwe nabwo byoroheje by’iyi virus, Maria yarakize.

Maria, yabayeho no mu gihe cy’icyorezo cy’ibicurane kibasiye isi mu 1918-19, mu ntambara y’imbere muri Espagne mu 1936-39 ubu akaba arokotse na coronavirus. Umukobwa we yatangaje kuri Twitter ko nyina ubu ameze neza.

Maria, yavukiye muri Mexico mu 1907 ajya kuba muri Amerika n’umuryango we akiri umwana.

Mu ntambara ya mbere y’isi yose, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, nibwo Maria yaje kuba muri Espagne muri Catalan azanye na se wari umunyamakuru w’umusipanyole.

Yabyaye abana batatu; Umwe muri bo aherutse kuzuza imyaka 86, afite abuzukuru 11, umukuru muri bo afite imyaka 60, afite n’abuzukuruza 13.

Umwaka ushize yabwiye ikinyamakuru La Vanguaridia ati:”Nta kintu nakoze nabayeho gusa”.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga