• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Leta y’u Burundi yirukanye ku butaka bwayo uhagarariye OMS/WHO

Umwanditsi
May 14, 2020

Amakuru agaragara mu nyandiko iri ku mbuga nkoranyambaga nk’urwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’ u Burundi, agaragaza ko hari abantu bane (4) badakenewe muri iki Gihugu barimo uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima-OMS/WHO.

Iyi nyandiko yashyizwe hanze kuwa 12 Gicurasi 2020, igaragara nk’iyanditswe n’iyi Minisiteri, imenyesha ko Dr Walter Kazadi Mulombo uhagarariye OMS/WHO mu Burundi, n’abandi bakozi b’uyu muryango aribo; Pr. Tarzy Daniel, Dr Ruhana Mirindi Bisimwa hamwe na Dr Jean Pierre Murunda Nkata bategetswe kuba bavuye ku butaka bw’u Burundi mbere ya Tariki 15 Gicurasi 2020.

Ezechiel Nibigira, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, yabajijwe na BBC dukesha iyi nkuru ku kuri kw’iriya nyandiko igaragara ku rubuga rwa Minisiteri ayoboye ariko ntiyahakana cyangwa se ngo yemeze ibivugwa muri iyo nyandiko.

Umwe mu bakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga utifuje gutangazwa, yemereye BBC ko iriya nyandiko ari iy’ukuri kandi ari iya minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Iyi nyandiko ntabwo isobanura impamvu yo kwirukanwa kw’aba bantu bane.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO, naryo ntacyo riratangaza kuri iri yirukanwa ry’urihagarariye mu Burundi. OMS niyo iyoboye ibikorwa byo kurwanya coronavirus ku isi.

Mu Burundi, Leta ivuga ko hamaze kuboneka abantu 27 banduye coronavirus 11 bayikize n’umwe yishe. Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza bihuza abantu benshi cyane begeranye, hari abagaragaza impungenge ko iki cyorezo gishobora kwiyongera mu gihugu.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga