• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Hamuritswe ishusho ikosoye ya Thomas Sankara ufatwa nk’Intwari muri Burukina Faso

Umwanditsi
May 18, 2020

Nyuma y’igihe cy’Umwaka abantu binubiye ko ishusho yamuritswe bwa mbere itasaga n’iyi mpirimbanyi y’impinduramatwara, kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020 abategetsi ba Burukina Faso bamuritse ishusho nshya ya Thomas Sankara.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Alpha Barry yabwiye RFI ati: “Biragoye kuvuga ko isa 100% na Thomas Sankara ariko icyo dufite ubu kiramwerekana, kandi nicyo cya ngombwa”.

Avuga ko Leta yashyigikiye cyane uyu mushinga kugira ngo ube urwibutso rukwiye iryo zina. Urebye neza iyi shusho y’ubugeni nshya ubona ko amaso n’ibindi bice bimwe byasubiwemo biranozwa.

 

 

 

Jean Luc Bambara, wakoze iyi shusho yayisubiyemo umwaka ushize nyuma y’uko inenzwe ko idasa na Sankara.

Uyu munyabugeni nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, avuga ko ubushize icyabaye ari uko umushongi wa “bronze” bari bakoresheje washonze kubera ubushyuhe burenze 45C, bigatuma ibice bimwe by’iyi shusho bita umwimerere.

Thomas Sankara, wabaye ikitegererezo cya benshi mu myaka ya 1980 aracyakomeje gufatwa na benshi nka “Che Guevara wa Afurika”.

Yageze ku butegetsi mu 1983 azana impinduka zidasanzwe zigamije kurwanya ruswa no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu. Yahinduye izina ry’igihugu kitwaga Haute Volta akita Burkina Faso busobanuye “ubutaka bw’inyangamugayo”.

Ishusho ye yamuritswe ejo ku cyumweru mu murwa mukuru Ouagadougou aho yiciwe tariki 15/10/1987 n’itsinda ry’abasirikare mu gikorwa n’ubu kikirimo amayobera.

Thomas Sankara, yishwe afite imyaka 37 gusa.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga