• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

CoronaVirus: Amabwiriza yabuzaga indege gutwara abagenzi muri Tanzania yakuweho

Umwanditsi
May 19, 2020

Igihugu cya Tanzania cyafunguye ikirere cyacyo ku ndege zitwara abagenzi. Ikigo cy’iki Gihugu gishinzwe iby’indege za gisiviri cyamaze gutangaza ko amabwiriza yabuzaga indege zitwara abagenzi kugwa muri iki Gihugu akuweho.

Ingendo z’indege zitwara abantu zarahagaritswe henshi ku isi, mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus. Iki kigo cya Tanzania cyatangaje kibinyujije kuri Twitter ko ibi bitewe no “kugabanuka kw’abandura Covid-19“.

Kuwa mbere w’iki cyumweru Tariki 18 Gicurasi 2020, Minisitiri w’ubuzima wa Tanzania yavuze ko abaje mu gihugu bazajya basuzumwa ibimenyetso bya Covid-19 aho binjiriye mbere yo gukomeza mu gihugu.

Mu minsi ishize, Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yavuze ko igihugu kiri kwitwara neza mu kurwanya iki cyorezo, bivugwa ko ibi byatumye abaminisitiri batangira gusubiza ibintu uko byahoze.

Urwego rw’ubukerarugendo ni rwo rwa kabiri mu byinjiriza Tanzania amafaranga menshi nyuma y’ubuhinzi, rukaba rwarazahaye cyane kubera iki cyorezo.

Minisitiri ushinzwe ubukerarugendo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko igihugu kiri kongera kubufungura nyuma yo kumenya ko hari ibihugu byateguye ingendo zigana muri Tanzania.

Leta ya Tanzania ariko ishinjwa kudatanga amakuru buri munsi y’uko icyorezo cya coronavirus kifashe mu gihugu. Hari ingamba zimwe zafashwe zibuza amakoraniro y’abantu benshi.

Gusa Perezida Magufuli, yatsimbaraye ku cyemezo kivuga ko nta gufunga ibikorwa byose (lockdown) bigomba kubaho, kandi abajya mu nsengero bagomba gukomeza kujya gusenga.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga