• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi: Amezi 3 abakozi bakora isuku mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga badahembwa

Umwanditsi
May 19, 2020

Abakozi umunani bakora ibijyanye n’isuku mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka kamonyi bavuga ko baberewemo ideni ry’amafaranga y’amezi atatu bakoreye. Basaba ikigo na Rwiyemezamirimo kwibuka ko atari ubufasha babahaye. Ikigo na Rwiyemezamirimo baravuga iki ku kibazo cy’aba bakozi batishyurwa amafaranga bakoreye?

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu bakozi, bavuga ko hari amezi atatu bakoze mu kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga batarahembwa. Bavuga ko ibi bibagiraho ingaruka mu mibereho yabo, kuko yaba bo bwite n’imiryango yabo bisanga mu buzima butagakwiye mu gihe baba bateze amaramuko aho bashyize imbaraga zabo. Basaba ko uko bitanga bakora, bagombye no kubihemberwa kuko atari ubufasha batanga.

Tuyiringire Emmanuel, Ukuriye ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga (Titulaire) yemereye intyoza.com ko aba bakozi koko rwiyemezamirimo ababereyemo umwenda. Ahamya ko mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize wa 2019 hari amafaranga aba bakozi bari bahawe ku mezi bari baberewemo, ndetse ngo n’ukwezi kwa kane kurangiye ikigo cyarabihembeye kuko ngo amasezerano na Rwiyemezamirimo yari yarangiye.

Tuyiringire, akomeza avuga ko ikibazo cyo kudahemba aba bakozi cyatewe ahari n’uko nabo nk’ikigo hari amafaranga batahawe na RSSB.

Ati“ Amafaranga y’ukwa Kane twarayabihembeye kuko amasezerano ya Rwiyemezamirimo yari yarangiye. Ariko n’ubundi nawe ari mu nzira yo kuyabaha, wenda byari byatewe n’uko natwe hari amafaranga twari tumurimo kubera RSSB itari yatwishyuye. Ariko ubundi twari twamusabye nka Rwiyemezamirimo ko yabaha amafaranga yabo ahasigaye tugasigarana ibibazo byacu, tugasigara tubikemura”.

Ishimwe Obed, uhagarariye Kampani yari ifite isoko ryo gukora ibijyanye n’isuku muri iki kigo nderabuzima cya Nyamiyaga yemera ko hari amafaraga y’amezi atatu babereyemo aba bakozi, ariko kandi ikibazo nyamukuru akakirebera mu kuba nawe ubwe atishyurwa.

Abajijwe ku by’iri deni/umwenda nka Kampani ahagarariye babereyemo abakozi yagize ati“ Hari ikibazo se gikomeye bafite? Ideni se ahubwo bo bafite irihe ko ari njye bafitiye ideni!?. Urumva kubera ibigo nderabuzima RSSB itinda kubyishyura, nabo urumva ntibabona amafaranga yo kwishyura ba Rwiyemezamirimo”.

Akomeza ati“ Rwiyemezamirimo hari igihe nawe wishyura abantu ukabona nawe… ideni rirazamuka cyane, nawe ukagenda ugabanya. Ariko bo nk’ubu babahaye amafaranga, Njye ntayo bampaye, kugira ngo baceceke! N’ejo hari ayo RSSB yari yahaye ikigo nderabuzima, barambwira bati dufashe nayo uyabahe kuko bo birumvikana baba bahembwa makeya, uyu munsi nibwo yageze kuri Konti nayo ndemera ngende nyabahe, ariko RSSB rwose n’ibigo nderabuzima ni ikibazo, nk’ubu bandimo amezi atanu”.

Rwiyemezamirimo Ishimwe, avuga ko ikigo nderabuzima cyahagaritse Kontaro ( contract) bitewe n’uko cyabonaga amadeni akomeza kuba menshi, akomeza kuzamuka, bahitamo kujya bihembera aba bakozi bakoreshwaga na Kampani. Yijeje umunyamakuru ko kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020 arara ahembye nibura aba bakozi amezi abiri, bitakunda ko ahagera akazayabagezaho ejo kuwa 20 Gicurasi 2020.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga