• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
31/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Menya ukuri mpamo k’umugore umwe rukumbi uherutse kubabarirwa na Perezida Kagame

Umwanditsi
May 20, 2020

Yitwa Uwase Jaqueline Jaribu, akaba yaraburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ruri I Nyarugenge ruhaburanishiriza imanza z’inshinjabyaha. Yashinjwe Gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika. Kubabarirwa k’uyu mugore, byasohotse mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 18/05/2020.

Madame Uwase, uvugwa mu rubanza RP 00221/2019/TG/NYGE rwaburanishirijwe mu ruhame kuwa 11 Nyakanga 2019. Yarezwe icyaha cyo gutuka cyangwa gusebya Nyakubahwa perezida wa Repubulika.

Yarezwe n’Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha yagikoze kuwa 29 Ugushyingo 2018 ku I saa yine z’ijoro( 22h00), mu Mudugudu w’Intwari, Akagari ka Rwezame, Umurenge wa Rwezamenyo, ho mu karere ka Nyarugenge, ubwo yari mu kabari.

Iki cyaha cyo gutuka cyangwa gusebya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 236 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Nyuma yo gusuzuma ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha no kwiregura k’uregwa wanemeraga icyaha, urukiko rwanzuye ko; Uwase Jaqueline Jaribu ahamwa n’icyaha cyo gutuka cyangwa gusebya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka icumi (10) muri gereza ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi magana arindwi (700,000Frws). Rwategetse kandi ko uyu Uwase asonerwa kwishyura amagarama y’urubanza bitewe nuko afunzwe.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, ingingo yaryo y’109, iha ububasha Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga