• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Abarimu bongeye gutaka itinzwa ry’imishahara yabo

Umwanditsi
May 26, 2020

Abarimu bo mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’uko mu kwezi gushize babonye amafaranga y’umushahara wabo bitinze, na none baravuga ko hongeye kubaho ugutinda kw’imishahara yabo. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buravuga ko nta ruhare bufite mu gutinda kw’iyi Mishahara, bugasaba abarimu kwihangana.

Mu mvugo ya bamwe mu barimu baganiriye na intyoza.com, bavuga ko ikibazo cyo guhembwa batinze muri kamonyi babona kigiye kuba akamenyero, bakibaza imvano y’uku gukererwa guhembwa kandi abenshi ariho bahesha amaramuko.

Mu mvugo isa n’iyumvikanisha akababaro kabo, bagaragaza ko mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo kamonyi iza ku isonga mu gutinza Mwarimu guhembwa, ibi ngo babishingira kubyo baganira na bagenzi babo bo mu tundi turere. Basaba ubuyobozi gukosora aho bipfira kugira ngo babonere ibyabo ku gihe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bwakoze ibyo busabwa ku gihe, ko imishahara yoherejwe hakiri kare ndetse kugeza magingo aya bwo bukavuga ko nta kibazo bubibonamo.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ati“ Imishahara yabo yoherejwe muri Minecofin( Minisiteri y’Imari n’igenamigambi) ku gihe, kandi kugeza ubu nta kibazo batugaragariza kirimo. Barahembwa. Turabasaba kwihangana”.

Soma hano inkuru ya mbere nabwo abarimu bibaza ibyo guhembwa kwabo:Kamonyi: Abarimu mu kaga, Amezi ashize ari abiri batazi umushahara, ukwagatatu kuri munzira

Abarimu, bavuga ko mu busanzwe imishahara yabo itajya igera mu matariki 20 itarabageraho, bakavuga ko muri aya mezi ashize batazi ibibazo byabaye ku buryo amezi yikurikiranya badahemberwa ku gihe. Basaba ko ibibazo nk’ibi bikwiye gushakirwa umuti urambye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

2 Comments

  1. HABANABAKIZE THOMAS says:
    May 26, 2020 at 2:03 pm

    MURAHO! Abantu batangaza ibi ntabwo mpamya ko ari abarimu kuko nta rirarenga umuntu ubaghaye amakuru mujye kumukurikirana nibiba ngombwa abereke ikarita y’ akazi. Kuko nabonye hari abigize abavuhizi b’ abarimu kuko nanjye ndiwe sintuye Kamonyi kandi ntiturahembwa kandi nta kibazo mfite. Murakoze

  2. Amahoro says:
    May 26, 2020 at 2:34 pm

    Namwe ntimugakabye,
    Kuri 26 umushahara uratinze koko??!!!!!

    Nibyiza ko muduha amakuru kandi mwamaze kubona ko atwubaka.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga