• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Burundi: Kiriziya Gatolika ihamya ko Amatora yabayemo ubujura

Umwanditsi
May 27, 2020

Ubuyobozi bwa Kiriziya Gatolika mu Burundi, bwemeza ko bwakurikiraniye hafi amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020, ndetse ngo bwohereje indorerezi zirenga 2700 mu gihugu hose. Abategetsi ba Kiriziya Gatolika bahamya ko aya matora yaranzwe n’ubujura.

Inama y’abepiskopi Gatolika, ivuga ko nubwo izo ndorerezi zari nke ugereranije n’uburyo igihugu kingana, zashoboye kugera mu makomine yose y’igihugu bijyanye n’uburyo bari batoranije aho bashyira ijisho/bareberera kurusha ahandi.

Icyegeranyo abo Bepiskopi Gatolika bashyize hanze cyerekana ko amatora yabayemo ubujura budasanzwe harimo; ukwiba amajwi, guhimba imibare, cyangwa se aho abantu batoye inshuro nyinshi.

Musenyeri Joachim Ntahondereye, umukuru w’inama y’abepesikopi Gatolika mu itangazo yasomye, yavuze ku bikorwa byo gutera ubwoba byakorewe abahagarariye amashyaka amwe n’amwe kugira ngo bemere basinye ku byegeranyo by’ibyavuye mu matora, kwiba amajwi cyangwa guhimba imibare ahatari hake, ahabonetse abatoye mu mwanya w’abapfuye cyangwa bahunze, abatumye ngo babatorere bidakurikije amateko kandi bigakorwa kenshi, ahabonetse abanyagihugu batoye inshuro nyinshi.

Kwirukana abaserukira amashyaka n’izindi ndorerezi igihe cyo kubarura amajwi kigeze,  igitsure no gutera ubwoba abatora bikozwe n’abatware babaherekeza kugeza no mu tuzu tw’amatora, abantu batazwi aho bavuye binjira aharimo habarurirwa amajwi, ibanga mu kubarura ritubahirijwe hamwe no kwaka amatelefone n’ibiranga indorerezi zimwe zimwe

Abo basenyeri Gatolika, nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribivuga, babona ko izo nenge zagaragaye zituma amajwi yatangajwe ko yavuye muri ayo matora atari yo. Gusa, bahamagarira uwabona ko yarenganijwe kwegera ubutabera.

Imibare ndakuka y’ibyavuye mu matora, bizamenyekana taliki 4 z’ukwezi kwa kamena 2020. Hagati aho, Ishyaka riri ku butegetsi mu mwanya w’umukuru w’igihugu ryabize amajwi 68.72% naho CNL bihanganye igira 24.19%. Abitabiriye amatora barenga 87% by’abari biyandikishije gutora.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga