• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Coronavirus: Mu Gihugu cya Kenya barashaka abantu 400 bakoreraho igeragezwa ry’urukingo

Umwanditsi
May 27, 2020

Abashakashatsi mu gihugu cya Kenya barashaka abantu 400 bafite ubushake bo gufasha mu igeragezwa ry’igishobora kuba urukingo rwa coronavirus mu bushakashatsi bwa kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza. Abakenewe ni abakozi mu by’ubuzima si buri wese.

Ikigo Kemri-Wellcome Trust, kiyoboye ubu bushakashatsi kivuga ko abakenewe bose bagomba kuba ari abakozi mu by’ubuzima baba i Mombasa no hafi yaho ahitwa Kilifi aho iri gerageza rizabera.

Uru rukingo bagiye kugerageza, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, rwiswe ChAdOx1 nCoV-19 ruri no kugeragezwa ku bantu babishaka barenga 1,000 mu Bwongereza.

Mu gihe Kemri-Wellcome Trust yizeye ko muri Kenya bazabishyigikira, iki kigo cyasabye ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi cya Kenya (Kenya Medical Research Institute) gushaka abo bantu bazakoreraho igerageza.

Mu minsi ishize habayeho impaka ku kugeragereza inkingo z’iki cyorezo muri Afurika.

Aba bashakashatsi, bavuga ko inzego zishinzwe igenzura mu gihugu zigomba kubanza kubyemeza mbere y’uko igeragezwa ritangira. Bavuga ko uruhare rwa Kenya muri iri gerageza ari ingenzi cyane mu kumenya niba urwo rukingo rushobora kuzakoreshwa n’ahandi ku mugabane wa Afurika.

Mu kwezi gushize abahanga muri siyansi bo muri kaminuza ya Oxford batangaje ko bagomba kuzaba barabonye nibura ‘dose’ (ingano runaka) miliyoni y’urukingo rwa coronavirus mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Gusa, haracyari kare kwemeza niba uru rukingo ruzaba rukora neza kandi nta bibazo ruteje ubuzima.

Urukingo rwa Coronavirus ni iki?

Inkingo zitoza ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu kurwana n’indwara, nka Covid-19.

Amatsinda y’abahanga agera nibura kuri 80 ku isi, harimo na kompanyi nini z’imiti, ari gushakisha uko yagera kuri uru rukingo ndetse amwe yatangiye kurugerageza ku bantu. Ubu bushakashatsi buri gukorwa ku muvuduko udasanzwe, imirimo ubundi ikorwa mu myaka barareba uko yafata amezi.

Photo/Le Soir

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga