Kamonyi/Kayenzi: Ikirombe kigwiriye abantu batatu barimo umugore uhasize ubuzima

Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020 ahagana ku I saa tanu n’igice(11H30) z’amanywa kigwiriye abagabo 2 n’umugore 1. Uyu mugore apfuye amaze kugezwa ku kigo nderabuzima cya Kayenzi, aho hari hategerejwe imbangukiragutabara ibajyana ku bitaro.

Abagwiriwe n’iki Kirombe ni; Gwizimpundu Gilbert w’imyaka 31 y’amavuko, Nzabonimana Isaie w’imyaka 28 y’amavuko hamwe na Tuyisenge Clementine w’imyaka 22 y’amavuko ari nawe upfuye bakiri ku kigo nderabuzima cya Kayenzi, aho bari bategereje imodoka (Imbangukiragutabara) ngo ibajyane ku bitaro bya Remera-Rukoma.

Ikirombe cyigwiriye aba bantu ni icya Kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa COEMIKA. Aba bose nkuko amakuru agera ku intyoza.com abivuga, basanzwe ari abakozi bakoreraiyi Kompanyi ya COEMIKA.

Mandera innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi ku murongo wa terefone, yemereye umunyamakuru ko aya makuru ari impamo. Ko abagwiriwe n’iki kirombe ari batu. Umwe muri aba w’Igitsina gore akaba apfiriye kwa muganga ubwo bari bategereje ko imodoka ihagera ikabajyana ku bitaro bya Remera-Rukoma biri mu Murenge wa Rukoma ho muri Kamonyi.

ifoto shusho niyo twakoresheje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →