• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Burundi: Agathon Rwasa, yanze kwemera ibyavuye mu matora yiyambaza urukiko

Umwanditsi
May 28, 2020

Umukandida w’ishyaka CNL ritavuga rumwe na Leta mu Burundi, Agathon Rwasa, nyuma yo kudatsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 24,19%, yanze ibyatangajwe na Komisiyo ishinzwe matora-CENI. Yiyambaje urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga( Sentare yubahiriza ibwirizwa Nshingiro).

Agathon Rwasa, nyuma yo kutanyurwa n’ibyo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora mu Burundi-CENI yatangaje, aho yavuze ko uwatsinze amajwi by’agateganyo ari Ndayishimiye Evariste wagize 68,72%,  yagiye kuregera urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga. Ahamya ko ahereye ku byemezo yahaye iyo uru rukiko, ari we yatahukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Mu ibarura ry’amajwi  y’agateganyo, Komisiyo ishinzwe gutunganya amatora-CENI, yemeje ko umukandida w’Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi General Ndayishimiye Evariste ariwe yatsindiye intebe ya perezida ku majwi 68.72% naho uwamukurikiye akaba Agathon Rwasa w’Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi aho yabonye anajwi 24.19% ku bakandida barindwi bari bahanganiye iyi ntebe.

Agathon Rwasa, nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, akiva gutanga ikirego yavuze ko ibizaba muri uru rukiko rurinda iremero ry’itegeko nshinga nibitamunyura, aziyambaza izindi nzego zo mu karere. Urukiko rugomba kuba rwamusubije mu gihe kitarenze iminsi umunani.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga