• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Ntaganzwa Ladislas wategetse Komine Nyakizu yahamijwe ibyaha bya Jenoside, akatirwa igifungo cya burundu

Umwanditsi
May 28, 2020

Umunyarwanda Ntaganzwa Ladislas, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020, urukiko rukuru, mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza, rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi. Mu byo yahamijwe harimo; Icyaha cya Jenoside, Gusambanya abagore kugahato n’icyaha kibasiye inyoko muntu. Akatiwe gufungwa burundu.

Ntaganzwa Ladislas, uretse biriya byaha yahamijwe ndetse agakatirwa gufungwa “burundu”, yahanaguweho icyaha cyo kwica no gushishikariza abantu kwica abatutsi.

Urukiko rwabajije Ntaganda Ladislas niba ntacyo yongera kubyavuzwe mu rukiko ndetse n’ibihano ahawe, maze mu ijambo rimwe, ati“ Ntacyo”.

Umunyamategeko/Me Musonera Alexis wunganira Ntaganzwa Ladislas mu mategeko, yabwiye urukiko ko azajurira.

Ntaganzwa Ladislas, yahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Nyakizu ari naho ibyaha yahamijwe yabikoreye. Yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, agezwa mu Rwanda kuwa 20 Werurwe 2016, azanywe n’indege y’umuryango w’Abibumbye, yamugejeje ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I kanombe.

Urubanza rwa Ntaganzwa Ladislas, rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga