• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Ubwami bw’Ububiligi bwatangaje ko Igikomangoma Joachim cyanduye Coronavirus

Umwanditsi
May 31, 2020

Igikomangoma cy’Ubwami bw’Ububiligi, Joachim w’Imyaka 28 y’amavuko, yanduye icyorezo cya Coronavirus yakuye mu birori yitabiriye mu gihugu cya Espagne mu mujyi wa Córdoba uri mu majyepfo y’iki gihugu.

Igikomangoma Joachim, yagiye mu gihugu cya Espagne mu rwego rwo kwimenyereza umwuga( Stage/Internship) kuwa 26 Gicurasi 2020.

Ibimenyetso bya Covid-19, byatangiye kugaragara kuri iki Gikomangoma nyuma y’iminsi ibiri gusa yitabiriye ibi birori byabereye mu mujyi wa Córdoba mu majyepfo y’iki gihugu. Iyi ni indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubwoko bushya bwa coronavirus.

Amakuru dukesha BBC, avuga ko iki gikomangoma, hamwe n’abo bari kumwe bari abantu 27 bitabiriye ibyo birori, mu gihe amategeko agenga gahunda ya “Guma mu rugo” muri uyu mujyi wa Córdoba, abuza abantu guterana barenze 15 kandi nabwo bakaba bafite impamvu zifatika. Ibirori byitabiriwe n’abantu bangana gutya byaba byarenze ku mategeko.

Polisi ya Espagne, yatangiye iperereza kuri ibyo birori. Abo byagaragara ko barenze ku mategeko bashobora guhanishwa gucibwa amande agera ku bihumbi 10 by’ama-euro (ni arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda). Bivugwa ko buri muntu wese witabiriye ibyo birori ubu ari mu kato.

Igikomangoma Joachim, umuhungu muto cyane mu b’igikomangomakazi Astrid akaba ari no ku mwanya wa 10 ku bashobora kuba umwami w’Ububiligi, bivugwa ko afite ibimenyetso byoroheje bya coronavirus.

Rafaela Valenzuela, uhagarariye Leta ya Espagne aho i Córdoba, yamaganye ibyo birori avuga ko ababyitabiriiye ari “abantu badashyira mu gaciro“.

Yagize ati: “Ndumva ntunguwe kandi byandakaje. Igikorwa nk’iki cyabaye mu gihe mu gihugu turi mu cyunamo cyo kwibuka abantu benshi cyane bamaze gupfa“.

Espagne ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abanduye n’abishwe na coronavirus ku isi. Kugeza ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, Espagne yari ifite abarwayi 239,228 ba coronavirus n’impfu 27,125, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika yabigaragazaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga