• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Umukinnyi ukiri muto warerewe muri Kiyovu Sport yageze muri Paris Saint Germain(PSG)

Umwanditsi
May 31, 2020

Crespo Tabu Tuyishimire, ku myaka 13 y’amavuko akoze amateka yinjira mu ikipe ikomeye nka Paris Saint-Germain(PSG) yo mu gihugu cy’u Bufaransa. Niwe munyarwanda ukiri muto ukoze aya mateka yo kuba mu ikipe ikomeye muri iki gihugu. Ni mwene Patrick Mafisango wakiniye Amavubi.

Crespo Tabu Tuyishimire, yatoranijwe nyuma y’irushanwa ry’abakiri bato ryiswe “Ijabo ryawe” ryabaye mu mwaka wa 2018. Akina hagati mu kibuga, yemeje/yashimishije abamwitegerezaga kandi ni nawe wari Kapiteni w’iyo kipe yatwaye iryo rushanwa.

Crespo Tabu Tuyishimire, umukinnyi wo hagati ariko ukina anafasha ab’imbere cyangwa se ukina ataha izamu ( milieu offensif ) mu mezi make ari imbere araba abarizwa muri Academy ya PSG(mu ikipe y’abato). Yagombye kuba ariyo ariko ngo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ingendo, byatumye bidashoboka.

Nkuko byanditswe na Africatopsports dukesha iyi nkuru, Crespo Tabu Tuyishimire yagize ati ” Inzozi zanjye ni ugukina ku rwego rwo hejuru. Nifuza kugera kubitarigeze bikorwa n’umukinnyi wundi w’umunyarwanda”.

Uyu Crespo Tabu Tuyishimire, ni umuhungu wa Patrick Mutesa Mafisango, umukinnyi wabiciye bigacika mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Uyu yitabye Imana mu mwaka wa 2012 afite imyaka 32 y’amavuko. Yahamagajwe inshuro 23 mu kipe y’Igihugu Amavubi.

Tumwifurije ishya n’ihirwe, akomeze atere imbere aheshe ishema Igihugu cyamubyaye, Ruhago Nyarwanda ikomeze yunguke abeza b’ibihe biri imbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga